Umunyarwanda Samuel Gueulette yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira, Samuel Gueulette n'ikipe ye ya Raal La Louvière bazamutse mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ibura imikino 8 ngo shampiyona irangire.

Iyi kipe yabigezeho nyuma y'uko ikipe yari kubatambamira ya Hoogstraten yaraye itsinzwe umukino w'umunsi wa 27 na Dessel Sport 2-0, inanirwa byibuze kugira amanota 45.

Raal iyoboye urutonde rwa shampiyona rw'icyiciro cya 3 mu Bubiligi iba yarabigezeho tariki ya 16 Werurwe 2024 ariko iza gutsindwa na Heist 2-1.

Iyi shampiyona amakipe abiri ya mbere ahita azamuka mu cyiciro cya kabiri, imwe yamenyekanye kuko mu gihe hasigaye imikino 7 kugira ngo iyi shampiyona irangire, igishoboka ni uko umwanya wa kure yarangizaho ari umwanya wa 2.

Raal La Louvière ubu ni iya mbere n'amanota 65 ikurikiwe na Lokeren-Temse ya kabiri ifite 64 zo zikaba zimaze gukina imikino 26.

Heist ya 3 isigaje imikino 7 ifite amanota 43. Bivuze ko iramutse itsinze imikino ya yo yose isigaye yarangiza ifite amanota 64, bivuze ko itageza amanota 65 Raal La Louvière ifite ubu.

Samuel Gueulette akaba yafashije ikipe kuzamuka mu cyiciro cya kabiri nyuma y'uko yakinnye imikino yose y'iyi kipe ari umukinnyi ngenderwaho, buri gihe aba ari mu bakinnyi babanza mu kibuga.

Samuel Gueulette akaba ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi guhera mu batarengeje imyaka 20, abatarengeje imyaka 23 ndetse n'ikipe nkuru yarahamagawe.

Raal yazamutse mu cyiciro cya kabiri
Samuel Gueulette yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya kabiri
Gueulette (wa kabiri uhereye ibumoso mu bunamye) ni umukinnyi ubanza mu kibuga



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyarwanda-samuel-gueulette-yafashije-ikipe-ye-kuzamuka-mu-cyiciro-cya-kabiri-mu-bubiligi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)