Umuraperi wavuyemo umuvugabutumwa! NPC yagara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore watangiye kwiga iby'ivugabutumwa mu 2020 avuga ko inzira yamufashije kwakira agikiza ari nayo yarangira undi musore wabaswe n'ubusinzi cyangwa ibindi byaha wibwira ko atakakira agakiza bitewe n'ishusho aba afite muri rubanda.

Ibi yabigarutseho binyuze mu butumwa yatangiye mu ihuriro rya King's Men Conference nyuma yo kwakira ikibazo cy'umusore wamusabye kumufasha akamuha inama yazafasha mugenzi we utarakira agakiza wamusabye kumuha icyamufasha gukizwa mu buryo bworoshye.

Yamusubije agira ati 'Umuntu ufite inshuti cyangwa umuvandimwe udakijijwe kandi wifuza gukizwa, namuha urugero rwanjye njyewe ntabwo nabanje kuririmba umuziki wa Gospel kugira ngo nkizwe ahubwo narakijijwe nyuma y'igihe mbona kuyiririmba Imana imbwira ko ngomba kuba umuvugabutumwa, ibyo byose nabitangiye nyuma yo gukizwa.'

'Uwo muntu mubwire aze azane izo ndirimbo ze za Secular, azane ibyo byose afite yinjire mu nzu y'Imana n'iba ananywa izo nzoga mubwire aze niyo yaba avuye mu kabari, Imana izagenda ihindura n'imyitwarire ye n'ibitekerezo bye.'

Akomeza ati 'Nanjye naje nziko nzakomeza kuba umuraperi ariko nisanze ndi umuvugabutumwa, iyo ugeze mu Mana nibwo umenya icyo gukora cyangwa umuhamagaro wawe. Ninjiye rwose mva mu kabari nkinjira mu rusengero nkumva ibyo bavuga ariko Imana yageze aho irampindura.'

Uyu musore wamenyekanye cyane mu itsinda Inshuti z'ikirere, nyuma yo gukizwa akabatirizwa mu itorero Hebron Him Ministry yemeza ko ubu yaguye umurimo wo gukorera Imana aho agiye kujya yigisha abantu ijambo ryayo.

Ev Niwe Paulin, Prosper Nkomezi, Umwanditsi w'ibitabo Fred Mugisha na Pastor na Pastor Mugisha Jackson ni bamwe mu batanze ibiganiro nyungurana bitekerezo byahuje abagabo n'abasore bari bahuriye muri Kigali Convention Centrer, baganira ku cyabafasha gukomera mu gakiza ariko baniteza imbere.

EV Niwe Paulin wamamaye ku mazina ya NPC niwe wayoboye ibiganiro byaganiriwemo uko umukristu yahangana n'ibigeragezo, n'uko umugabo ukijijwe yakwiteza imbere
NPC yifashishije inzira yatumye yakira agakiza mu gukangurira, asaba ubishaka kumvira ijwi ry'Imana nk'uko nawe byagenze agatangira kuririmba 'Gospel' 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ARANKOROGOSHORA' Y'UMURAPERI NPC

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141223/umuraperi-wavuyemo-umuvugabutumwa-npc-yagaragaje-icyafasha-uwabaswe-nubusinzi-kwakira-agak-141223.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)