Mu gihe Isi n'u Rwanda byizihiza umunsi w'abari n'abategarugori (Abagore) wabaye kuwa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024, umuhanzi akaba n'umusizi Aloys Ntezimana kuri uyu munsi yashyize hanze igisigo yise 'A letter to all men'.
Iki gisigo yise 'Ibaruwa ku bagabo bose' yagishyize hanze nyuma yo kureba ubutwari n'ubwitange buranga abagore ariko abagabo bagasa n'abatabyitaho cyane afata umwanzuro wo kubahugura, abibutsa ko aribo bagire uruhare runini ku kubaho kwa muntu.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko umugore adasanzwe ariko atangazwa no kubona abagabo batabiha agaciro rimwe na rimwe dore ko hari n'ababakubita.
Yagize ati "Ni ibaruwa nageneye abagabo ariko nashakaga kugira ngo tumenye agaciro k'abagore, nta muntu wagirira nabi umugore cyangwa se ngo amugirire neza atari umugabo".
Yakomeje agira ati "Kugira ngo wumve ko abagore ari abantu badasanzwe, ibaze bafashe umwanzuro wo kwanga kubyara! Isi yarimbuka. Rero birantungura kumva hari nk'abagabo bagikubita abagore babo cyangwa se babatoteza".
Aloys kandi yabwiye InyaRwanda ko usibye kuba ari umusizi ari n'umukinnyi wa filime. Asanzwe afite ibisigo 'Black Sabbath, I Confess, Win pr loose' n'ibindi.
Aloys yashyize hanze igisigo gikebura abagabo batita ku bagore
Aloys ubwo yari yahuye n'uwahoze ari umunyamabanga wa UN, Ban Ki Moon
Reba igisigo 'A Letter to all men'