Umudage utoza Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'Umupira w'Amaguru (Amavubi), Frank Spittler yavuze ko yishimiye urwego rw'abakinnyi afite ubu ndetse ko yizeye ko bazitwara neza muri Madagascar.
Ikipe y'Igihugu Amavubi ubu iri muri Madagascar aho yagiye gukina imikino 2 ya gicuti na Madagascar na Botswana.
Nyuma yo gukora imyitozo ya mbere muri Madagascar, Frank Spittler yavuze ko abakinnyi bose yahamagaye bahageze kandi ubu akaba anyuzwe n'urwego bariho.
Ati "Ikipe ubu iruzuye kandi ndabyishimiye, nkurikije ibyo mbona mu myitozo bazamuye urwego, muri uyu mwanya ndanyuzwe rwose."
Yakomeje avuga ko hari hashize amezi 4 batabonana ariko yishimye bitewe n'uko yabonye abakinnyi be.
Ati "Niko mbikeka ariko ntibivuze ko iyo utsinze umukino umwe ibintu bizahita byoroha ahazaza, gusa tugomba kugora cyane. Ikintu bagomba kumenya, amezi 4 tutabonana bisaba igihe kugira ngo njye n'abakinnyi duhuze ugereranyije n'amakipe ya bo bakinira, biratandukanye, wenda ni ibitekerezo bitandukanye n'abakinnyi batandukanye ariko uyu munsi ndishimye bitewe n'ibyo nabonye."
Spittler yavuze ko kandi abakinnyi bari kumwe ubushize bumva ibyo ababwira ariko na none hari imbogamizi z'uko hari abashya bahamagawe bwa mbere.
Ati "Icyo niteze ni ukureba ibyo tuvuga tunakora mu myitozo ari byo bazampa mu kibuga, hari bamwe twari kumwe ubushize bumva ibyo mbabwira ariko ubu hari n'abandi bashya, bisaba igihe ariko reka turebe ikizava muri iyi mikino 2."
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe, Amavubi azakina na Botswana ni mu gihe tariki ya 25 Werurwe 2024 izakina na Madagascar, ni imikino yombi izabera muri Madagascar.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-aricinya-icyara