Umutoza w'Ikipe y'Igihugu yaciye amarenga ko Kwizera Olivier akwiye kwibagirwa Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umudage utoza Ikipe y'Igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko nta mpamvu n'imwe yatuma ahamagara umunyezamu Kwizera Olivier kuko ntacyo arusha abo afite.

Ni mu kiganiro n'itangamakuru agaruka ku Ikipe y'Igihugu yahamagaye yitegura imikino 2 ya gicuti, Madagascar tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe imikino yose izabera muri Madagascar.

Uyu mutoza kuva yaza ntabwo arahamagara umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia, ni mu gihe mu myaka ibiri itambutse ari we wari nimero ya mbere mu ikipe y'igihugu.

Abajijwe niba amuzi cyangwa ajya amukurikirana n'impamvu atamuhamagara, yavuze ko nta mpamvu n'imwe abona yatuma amuhamagara kuko anyuzwe n'abo afite.

Ati 'Niba uri umutoza w'ikipe y'igihugu ni yo wabona umwanya ntabwo wakurikirana Isi yose. Ku myanya imwe n'imwe niba wishimye kuki wajya guta umwanya ushaka ibindi bisubizo? 100% nishimiye Fiacre [Ntwari], dufite undi munyezamu waje ubushize, Maxime [Wenssens] uvuye mu Bubiligi werekanye urwego rwiza, buri gihe mpora mvuga ko undi yakagombye kuba akina mu Rwanda, ubu rero dufite abandi babiri bakina muri shampiyona yanyu nk'amahitamo ya 3.'

Yakomeje avuga ko kuba yahamagara Kwizera ataje kubanza mu izamu ari ugukurura ihangana ridakenewe ku mwanya no kuba byateza ibibazo mu ikipe y'igihugu.

Ati 'Ni gute rero nakuramo umwe muri aba banyezamu nkazanamo undi ntizeye neza ko azaba nimero ya mbere? Noneho nkashyiraho kurwanira umwanya k'umunyezamu wa 2, namubonye gusa kuri televiziyo, navuga ko ari igihe na none cyo gutekereza niba byaba ari byo kurema ibibazo mu ikipe cyangwa uyu ni umwanya twakishimiye tukagumisha ibintu uko bimeze, dufite indi myanya dukwiye kurwana na yo ariko mu izamu ni ho u Rwanda ubu rumeze neza muri aka kanya.'

Kwizera Olivier akaba aheruka mu ikipe y'igihugu muri 2022, umukino wa nyuma aheruka gukina ni uwo u Rwanda rwatsinzwe na Senegal 1-0 mu gushaka Itike y'Igikombe cy'Afurika, kuva icyo gihe ntabwo yongeye kwitabazwa.

Kwizera Olivier amaze igihe adahamagarwa mu Mavubi
Frank Spittler yavuze ko adakeneye Kwizera Olivier



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-yaciye-amarenga-kwizera-olivier-akwiye-kwibagirwa-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)