Umutuzo w'Agatha Kanziga n'abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impuruza zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera bahanwa, aho baba bari hose ku isi, zakomeje kwiyongera, nyamara ubushake buke bw'abanyapolitiki mu bihugu byinshi, bukomeza kubangamira ubutabera.

By'umwihariko, ba ruharwa bakomeje kubona uBufaransa nk'igihugu cy'isezerano, ndetse bahamara imyaka myishi bibereye mu mutuzo, aho ukuboko k'ubutabera kutabashyikira.

Uku niko abarimo Agatha Kanziga, Jenerali Aloys Ntiwiragabo, Col. Laurent Serubuga n'abandi bicanyi batabarika, bamaze imyaka 30 bageretse akaguru ku kandi, kuko bibwira ko nta cyaha kiri mu kwica Abatutsi. Aho mu Bufaransa kandi abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baraganje, hatitawe ku kuba icyo ari icyaha gihanwa n'amategeko y'icyo gihugu

Ese uyu mudendezo waba ugeze ku musozo? Abatekereza ko ak'abajenosideri bari mu Bufaransa kaba kagiye gushoboka, barabihera ku ijambo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y'uBufaransa, Jean-François Richard yavugiye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, ubwo yatangazaga ko' habayeho koko gukererwa mu gushyikiriza abajenosideri inkiko, ko ariko bigomba gukosorwa bakaburanishwa byihuse'.

Bwana Jean François Ricard yasobanuye ko urwego ayobora rufatanya n' Ubushinjacyaha bw'u Rwanda kwegeranya ibimenyetso, bityo mu gihe cya vuba, mu Bufaransa hakazatangira imanza nyinshi z'abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: Igihe kiradusiga, kandi uko dutinda gushyikiriza aba bantu ubutabera, ni nako ibimenyetso birushaho gusibangana. Dufite umukoro wo kuburanisha bariya bantu [bakekwaho ubunyamaswa bukabije]' .

Kugeza ubu mu Bufaransa habarurwa imanza 7 gusa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe.

Imiryango mpuzamahanga iharanira ubutabera, harimo n'irengera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, isanga izo manza ari nkeya cyane, ugereranyije n' umubare w'abari mu Bufaransa bakwaho uruhare muri iyo Jenoside, ndetse n'imyaka ishize bakoze ibyaha. Aha bibutsa rya hame rivuga ko'ubutabera butinze butaba bukiri ubutabera bunoze'.

Nk'umuryango wa Daphroza na Alain Gauthier utarahwemye gusaba ko abajenosideri bose bahanwa, uvuga ko bibabaje kuba abaregwa ibyaha biremereye nka jenoside bamara imyaka 30 bidegembya, bataburanishijwe ngo bahanwe cyangwa babe abere. Bati:' Muri iyo myaka yose hari ibimenyetso byatakaye. Hari abatangabuhamya bitabye Imana, ndetse n'abanyabyaha bapfuye bataryojwe ubugome bwabo'.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwakomeje kunengwa ubushake buke mu guhana abo bajennosideri. Urugero ni uko na bake bashyikijwe inkiko byakozwe ku gitutu cy'abaharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atari ubushake bw' ubushinjacyaha bw'uBufaransa, kuko bwatangiye gukora amadosiye bubyibwirije nyuma y'imyaka 25 yose, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasesenguzi basanga ari byiza ko ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kwikubita agashyi. Basanga ariko bukwiye gutera indi ntambwe, abakekwaho ibyaha bakoherezwa kuburanishirizwa aho babikoreye, nk'uko u Rwanda rubisaba, ndetse ibihugu binyuranye, birimo ibyo mu Burayi n'Amerika, bikaba byarubahirije iki cyifuzo.

The post Umutuzo w'Agatha Kanziga n'abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umutuzo-wagatha-kanziga-nabandi-bajenosideri-bari-bufaransa-waba-usatira-iherezo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutuzo-wagatha-kanziga-nabandi-bajenosideri-bari-bufaransa-waba-usatira-iherezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)