Urban Boyz ya batatu yaba igiye kongera kubah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka ibaye irindwi itsinda rya Urban Boyz ryabarizwagamo Safi Madiba, Nizzo Kaboss na Humble Jizzo rikoze ibyo benshi bise gutandukana nubwo ryasigayemo babiri.

Nyuma yo gutandukana kw'aba batatu, Safi Madiba yakomeje urugendo rwe rwa muzika ndetse na Urban Boyz ya Nizzo Kaboss ba Humble Jizzo nayo ikomeza gukora imiziki.

 Icyakora ku mpande zombi ntaho wavuga ko byagenze neza kuko yaba Safi Madiba yageze aho asa n'ucitse intege ndetse, n'iri tsinda ritangira kugorwa no kuba abaribarizwamo bategeranye kuko Humble Jizzo atari akibarizwa mu Rwanda mu gihe Nizzo ariho atuye.
 

Bagerageje kwishakamo ibisubizo uko bashoboye ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo batangiye kumara igihe kinini badashyize hanze indirimbo cyane ko baheruka iyo bahuriyemo muri 2019 yitwa 'Go Low' bakoranye na Gihozo Pacifique.

Icyakora kuva Safi Madiba yakwerekeza muri Canada, Humble Jizzo n'umugore we bakaba batuye muri Amerika, bakomeje kugaragaza ibimenyetso ko nubwo batakiri itsinda bongeye kuzura umubano ndetse bikaba binashoboka ko bakongera guhurira mu bikorwa bya muzika.

Kuva mu mwaka ushize, hari inkuru zatangiye kuvugwa ko aba bombi baba bari mu biganiro byo gusubirana bakongera gukora nk'itsinda.

 Ku wa 20 Mata 2020 Humble Jizzo abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize atya "Ni iki gishobora gutuma ushwana n'umuntu w'inshuti, mwakoranye cyangwa mwakuranye, mwabanye cyangwa muvukana. Mukareka kuzongera kubonana cyangwa kuvugana?''.

Buri wese ukuri ni uko abyumva cyangwa abibona bimwe bita ngo ukuri ni ukwa nyirubwite.".

 Ubu butumwa yabuherekesheje ifoto ya batatu, Humble Jizzo, Safi na Nizzo. Iyi foto yazamuye amarangamutima ya benshi bagaragaje ko bifuza ko aba bahanzi basubirana nubwo nta cyigeze gikurikiraho.Humble Jizzo ajya aca amarenga ko igihe icyo aricyo cyose Urban Boyz yasubirana

https://www.instagram.com/p/B_MjzsPB1Pe/?utm_source=ig_web_copy_link

Mu mwaka ushize nibwo humvikanye inkuru ko Urban Boyz yaba agiye gusubirana, ni inkuru yasamiwe hejuru ivuye kuri Nizzo Kaboss, umwe mu bahoze bagize iri tsinda rya batatu ndetse akanakomezanya n'irya babiri.

 

Icyakora ntibyateye kabiri kuko ku wa 11 Ukuboza 2023,Niyobikora Safi uzwi nka Safi Madiba yahakaniye InyaRwanda ko ayo makuru atariyo ndetse avuga ko bitazabaho nubwo yavuze ko kuba inshuti bishoboka cyane ko n'ubundi babanye nk'abavandimwe.

Inkuru za Urban Boyz zongeye kubyuka muri uyu mwaka ubwo Humble Jizzo yatangazaga ko hari indirimbo nshya yitwa 'Ifi' igiye kujya hanze.

Iyo urebye mu iteguzwa ry'iyi ndirimbo, ubona ko ari Humble Jizzo urimo kuyishyiramo imbaraga cyane kurusha Nizzo Kaboss basanzwe babana muri Urban Boyz.

Iyo uraranganyije amaso mu batekerezo bikurikizwa iyi ndirimbo 'Ifi' Humble Jizzo arimo guteguza, ubona ko Abanyarwanda banyotewe no kubona iri tsinda rikorana indirimbo nubwo yaba imwe.

Ibi byatangiye mu byumweru bitatu ubwo Humble Jizzo abinyujije kuri Instagram ye yashyiragaho ubutumwa buvuga ko indirimbo igiye kuba isereri igeze ku kigero cya 50 ku ijana.

Mu batanze ibitekerezo barimo Nizzo Kaboss nawe wagaragaje ko anyotewe n'iyi ndirimbo. Mu bandi kandi batanze ibitekerezo biganjemo abibutsa iri tsinda ko barikumbuye ndetse batigeze barivaho nubwo barishinja kubasiga.

Ibi kandi byakomeje kuba agatereranzamba hibazwa niba iyi yaba ari indirimbo yabo ari batatu cyane ko bivugwa ko Safi Madiba ashobora kuzagaragara mu gitaramo cya Platini P kizaba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024, bityo akaba ari amayeri yaba arimo gukoreshwa kugirango bazatungurane.

Umwe mu bantu ba hafi y'aba bombo waganirije InyaRwanda, yirinze kugira byinshi adutangariza ariko avuga ko iyi ndirimbo ari iya Urban Boyz nubwo atigeze avuga ko ari iya babiri cyangwa batatu.

Yavuze ko Urban Boyz itigeze itanduka kuko yaba Safi, Humble Jizzo na Nizzo Kabos bakivugana usibye kuba inshingano zabo zariyongereye buri umwe agahuga bisanzwe.


Urban Boyz ishobora gutungurana ikongera guhura, ikabyinisha abantu umuziki wa nyuma


Urban Boyz ya babiri byarayigoye guhuza ubuzima bwite n'akazi


Safi Madiba ashobora kuza mu Rwanda vuba aha




Abafana ba Urban Boyz bakumbuye iri tsinda
 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140370/urban-boyz-ya-batatu-yaba-igiye-kongera-kubaho-140370.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)