Urutonde rw'Abaraperikazi 10 bakize cyane ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Injyana ya Rap mu muziki yatangiye gutezwa imbere mu myaka ya 1970 biturutse ku ba DJs ndetse n'Abanyamerika ahanini bakomoka muri Afurika, yari injyana nshya itari imenyerewe aho wasangaga imiririmbire yayo imeze nk'ikiganiro umuntu ari gukora. Iyi njyana ntiyabanje gukundwa ariko uko iminsi yagiye ihita yagiye ikundwa ku Isi ndetse igera no mu bihugu hafi ya byose.

Uku gukwira ku Isi ntabwo byarangiriye aho ahubwo ni ko byajyanaga no gutanga ubushobozi mu buryo bw'amafaranga ku baririmbyi bayikoraga umunsi ku wundi.

Nubwo iyi njyana yatangijwe n'abagabo ndetse kugeza n'ubu aribo biganjemo, harimo n'abagore babashije kuyinjiramo bagaragaza ubuhanga barakundwa ndetse bayibyaza umusaruro inabinjiriza agatubutse.

Dore abaraperikazi 10 bakize ku Isi mu 2024 bayobowe na Nicki Minaj

1. Nicki Minaj

Icyamamarekazi mu muziki, Onika Tanya Maraj, uzwi cyane nka Nicki Minaj uniyita umwamikazi w'injyana ya Rap, niwe muraperikazi wa mbere ku Isi utunze agatubutse. Nicki ubabazwa nuko ntagihembo na kimwe cya Grammy afite, ubu niwe uyoboye abandi baraperikazi ku mutungo wa Miliyoni 150 z'Amadolari.

2. Cardi B

Umuraperikazi Belcalis Almanzar Cephus, wamamaye nka Cardi B mu muziki, ari mu baraperikazi bazamutse mu buryo butunguranye cyane dore ko mu 2018 ubwo yasohoraga album ya mbere yise 'Invasion Of Privacy' yahise yamamara. Kugeza ubu ari mu bahagaze neza yaba mu muziki no mu mitungo dore ko aza ku mwanya wa Kabiri na Miliyoni 80 z'Amadolari.

3. Queen Latifah

Umuraperikazi akaba n'umukinnyi wa filime kabuhariwe, Dana Owens uzwi cyane nka Queen Latifah, ari mu bubashywe i Hollywood bitewe n'igihe abimazemo. Ku myaka ye 53 Latifah ntabwo agikunze gusohora ibihangano bye dore ko ahugiye muri Sinema. Uyu yinjiye mu njyana ya Rap afite imyaka 19 y'amavuko iramuzamura imugeza aho ari ubu. Queen Latifah kandi afite umutungo wa Miliyoni 70 z'Amadolari.

4. Missy Elliott

Melissa Elliott umuraperikazi akaba n'utunganya indirimbo wamamaye ku izina rya Missy Elliott, ari mu binjiye muri iyi njyana kera dore ko yayitangiye mu 1991 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya 'Fayze' yaje kuvamo agakomeza ku giti cye. Missy Elliott ugiye gushyirwa muri 'Rock n Roll Hall Of Fame 2024' afite umutungo wa Miliyoni 50 z'Amadolari.

5. Lil Kim

Kimberly Denise Jones wamamaye nka Lil Kim benshi bita 'Queen Bee' banavuga ko ariwe muraperikazi uri mu baje kera wabashije no kujyana n'ikiragano gishya. Lil Kim yazamuwe na nyakwigendera Notorious B.I.G wari n'umukunzi wari waramusinyishije muri label yashinze ya Junior Mafia ari nayo yamuzamuye. Kugeza ubu Lil Kim afite umutungo wa Miliyoni 22 z'Amadolari.

6. Sandra Denton

Umuraperikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo Sandra Jaqueline Denton ufite inkomoko muri Jamaica, ari mu bamaze igihe mu muziki. Yamamaye cyane ubwo yabarizwaga mu itsinda rya 'Salt N' Pepa' yavuyemo mu 2002 agakomeza ku giti cye. Sandra ufatanya kurapa no gukina filime z'urwenya afite umutungo wa Miliyoni 17 z'Amadolari.

7.Iggy Azalea

Umuraperikazi, Amethyst Amelia Kelly wamamaye nka Iggy Azalea mu muziki. Uyu mugore ukomoka muri Australia yazamuwe n'umuraperi w'icyamamare T.I wabonye ubuhanga bwe agahita amusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya 'Grand Hustle' mu 2014. Uyu kandi azwi mu ndirimbo nka 'Work', 'Black Widow' na 'Fancy' zaciye ibintu kuri Billboard Chart. Azalea atunze Miliyoni 15 z'Amadolari.

8. Cherly James

Umuraperi Cherly James wamamaye mu itsinda rya 'Salt N' Pepa', yavuyemo akagana mu gukora indirimbo zihimbaza Imana zikoze mu njyana ya Rap anabifatanya no kwandikira abandi indirimbo. Cherly atunze Miliyoni 14 z'Amadolari.

9. M.I.A

Mathangi Maya Arulpragas ukomoka mu gihugu ya Sri Lanka wamamaye cyane mu ndirimbo nka 'Bad Girls', 'Paper Planes' yakoze nyuma y'uko Jay Z yamuzamuye akanamusinyisha  muri label ye ya Roc Nation. M.I.A umaze igihe adasohora ibihangano bishya afite umutungo wa Miliyoni 12 z'Amadolari.

10. Megan Thee Stallion

Uyu muraperikazi nawe ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Roc Nation ya Jay Z, uri mu bahagaze neza muri Amerika, azwiho kuba azi kwandika indirimbo zikarishye no gukora amashusho y'indirimbo yerekana cyane imiterere ye. Kugeza ubu Megan The Stallion afite umutungo wa Miliyoni 10 z'Amadolari.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140516/urutonde-rwabaraperikazi-10-bakize-cyane-ku-isi-mu-2024-amafoto-140516.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)