Urwibutso Perezida Kagame afite ku mubyeyi we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, mu birori bikomeye byabereye muri BK Arena mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

Umuryango w'Abimbuye (ONU) wavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore hisunzwe insanganyamatsiko igira iti 'Gushora imari mu bagore: Kwihutisha iterambere'.

Urubuga rwa International Women's Day rwo rwahisemo insangamatsiko ivuga ngo 'Gukangurira kudaheeza'

Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize yo kwibohora k'u Rwanda, aterwa ishema no kubona abagore bagira uruhare mu byemezo bifatwa mu nzego z'Igihugu, kubabona bakora ibikorwa binyuranye kandi ibyo bakora 'birivugira, biranigaragaza'.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko igikenewe ari ukongera uruhare rw'abo no gushyira uburyo butuma nta nkomi yatuma badakomeza kuba abo baribo mu rugendo rwo kubaka Igihugu.

Yavuze ko afatira urugero ku bagore 'Bose'. Akomeza ati "Ni bose. Iyo mbona nyine ibyo bakora. Ariko ku buryo bw'umwihariko ngirango twese uko turi hano cyangwa n'ahandi ku Isi hose hari utavuka ku mugore? Hari ukubwira ngo yaturutse ahandi, ngo ntabwo yavutse ku mugore, ntawe. Uwambyaye rero nawe."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko kubera amateka mabi y'u Rwanda, nk'abandi bose yari yarabujijwe uburenganzira ku gihugu ari impunzi kuva afite imyaka ine y'amavuko.

Perezida Kagame yavuze ko iyo nzira y'inzitane y'ubuhunzi yayibanyemo n'umubyeyi we. Kandi ko mu bihe bitandukanye yagiye abwira ibihugu by'amahanga ko azi neza uburyo kuba impunzi bibabaza bityo ko nta muntu n'umwe yakwifuriza kuba impunzi.

Ati "Nabibayemo kurusha abandi. Ntawe ukwiriye kuba impunzi n'umunsi n'umwe. Ariko njye nabaye impunzi imyaka 24. Ntabwo ari ibyo nabwiwe."

Yavuze ko ashingiye ku bihe yanyuranyemo n'umubyeyi we by'ubuhanzi bituma ari we mugore w'icyitegererezo kuri we. Ati "Abo tuvukaho rero, ukuntu batunyujije muri ibyo bihe bikomeye tukageza kuri uyu munsi, niyo utabivuga buri munsi ariko mu mutwe urabyibuka.'

'Wibuka uwaguhetse aguhingisha, agukiza, ibyo ari byo byose, uwo ng'uwo nyine haba harimo impamvu wibonamo umugore wese anyura buri ibyo cyangwa akora ibyo, cyangwa yakoze ibyo, aho byari bikenewe, reka mvuge uwo rero mvukaho, ariko mvuge abagore bose muri rusange."

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yavuze ko Umugore ari Inkingi y'Umuryango n'Igihugu, bityo akwiye uburenganzira bungana n'ubw'abandi, kandi akwiye kurindwa ihohoterwa aho riva rikagera.

Yavuze ko abona uruhare rw'umugore mu iterambere ry'Igihugu, kandi ni ibintu yanabonye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yahamagariye abagore kujya mu nzego z'ubuyobozi, kuko bakwiriye kubyumva, kandi buri wese akajyayo 'nk'umuntu afite uburenganzira'.

Ati 'Ahafatirwa ibyemezo byukaba igihugu cyangwa biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza umugore. Abagore rero turabahamagarira kwitabira, mwumve kandi ko ari uburenganzira bwanyu mugire n'ubushake bwabyo.'

'Kujya mu nzego z'ubuyobozi ndetse ntujyeyo nk'umugore, ujyeyo nk'umuntu ubifitiye uburenganzira, nugerayo mu gukemura ibibazo igihugu gifite, uzibuka ko nk'umugore, abagore bafite ibyo babuzwa no kuba abagore, icyo gihe mu ngamba zifatwa mu nzego za leta wibuke ko icyo kigomba gukemuka.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko mu kubaka umutekano w'Igihugu nta mugore ukwiriye guhezwa. Yabwiye abagore kumva ko ntawe ukwiriye kubabuza uburenganzira bw'abo, kandi bakwiriye kubiharanira.

Yababwiye ko iyo 'umuntu ataguhaye uburenganzira' uhagaruka ukabushakisha. Mu ijambo rye, kandi yibukije buri munyarwanda ko ntawe ukwiriye gutekereza ko azamuha uburenganzira, ahubwo akwiriye guhagaruka akabwiha.

Perezida Kagame yavuze ko umutekano n'uburenganzira bw'u Rwanda 'ntawe wo kubisaba'. Ati "Urabiduha ku neza cyangwa ku byo ntavuze."

Yanabwiye abagore kuzirikana uyu munsi nk'urugendo rw'aho bavuye ndetse n'aho bagana. Ariko kandi uyu munsi ukwiriye guhora batuma bisuzuma, bareba aho bavuye ndetse n'aho bageze.

Yisunze indirimbo 'Ndandambara' yamamaye mu buryo bukomeye mu gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu 2017, Perezida Kagame yavuze ko 'kuri uyu munsi utwibutse iyo nzira, ndandambara'. Â 

Perezida Kagame yavuze ko abagore bose ari icyitegererezo kuri we, ariko by'umwihariko Nyina umubyara

Perezida Kagame yavuze ko Nyina umubyara, yamuhungishije amuhetse, amukiza byinshi, bityo nubwo atabivuga ahora muri we abizirikana















Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140538/urwibutso-perezida-kagame-afite-ku-mubyeyi-we-140538.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)