Vasti Jackson wegukanye Grammy Award agiye gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Vasti Jackson ni umunyamuziki w'umucuranzi wa gitari wegukanye Grammy Award mu bijyanye n'injyana ya Blues&Guitar. Mu Ukuboza 2020, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije kureba amahirwe adasanzwe ari mu Inganda Ndangamuco.

Ubutumwa buteguza ko uyu munyamuziki agiye kongera gutaramira i Kigali uyu mugabo buragira buti: 'Abakunzi ba muzika, Blues, Soul n'abakunzi b'umuziki Gakondo hari icyo twabateguriye.

Jackson ukomoka muri Cameroon azataramira mu Rwanda kuri Kigali Marriott Hotel, ku ya 30 Werurwe 2024. Iki gitekerezo, cyazanwe na Africa in Colors bafatanije na Vast Eye Creative, G.C Cameron na Kigali Marriott Hotel.

Igitekerezo cyo kugaruka kuhataramira cyaje nyuma y'uko ahageze ku butumire bwa Rugamba Raoul, agakunda ibyiza byose bitatse igihugu birimo n'amahirwe menshi y'ishoramari.

Mu bikorwa bindi bimuzanye, harimo gukorana indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda, kuzamura umuziki nyarwanda, kugirana ibiganiro by'ishoramari n'abahanzi nyarwanda, kuvumbura amahirwe atandukanye u Rwanda rufite n'ibindi bikorwa bigamije inyungu.

Aza mu Rwanda, yaganiriye n'abahanzi batandukanye b'abanyempano ndetse n'abanyeshuri bigaga umuziki ku Ishuri ryo ku Nyundo bakorana indirimbo, abandi baririmbana mu bitaramo bitandukanye i Kigali.

Kuva yaza mu Rwanda inshuro ebyiri akorana na Africa in Colors, batangiye gukorana kuri porogaramu igamije kuvumbura, kwita no kuzamura y'umuziki mu ruhando mpuzamahanga.

Ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe n'uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard baganira ku bijyanye no gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura no guteza imbere ubumenyi n'ubushobozi bwabo mu birebana n'ubuhanzi.

Mu 2021, igihe Isi yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore yasohoye indirimbo yise 'She is Woman enough' yakozwe ku bufatanye n'abanyarwanda n'abanyamerika. Igamije ko buri mugore wese aho ari hose ku Isi amenya ko ari uw'agaciro.

Mu Ukuboza 2020 ni bwo Jackson yageze mu Rwanda ku butumire bw'abategura iserukiramuco rya Africa in Colors bafatanyije na Ambasade y'u Bufaransa n'ikigo Instistut Français.

Yageze mu Rwanda avuye muri Ghana. Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 20 Ukwakira 1959. Ni umuhanzi w'umunyamerika w'umuhanzi mu gucuranga gitari, umuririmbyi, umuhimbyi w'indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini.

Yayoboye indirimbo z'abahanzi barimo Z.Z. Hill, Johnnie Taylor, Denise LaSalle, Little Milton, Bobby Bland, Katie Webster. Yanakoranye n'abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana barimo itsinda rya The Williams, Jackson Southernaires, Daryl Coley n'abandi benshi.

Album ye yise 'The Soul of Jimmie Rodgers' yegukanye igihembo mu cyicio cya 'Traditional Blues Album' mu bihembo bya Grammy Awards byatanzwe ku nshuro ya 59.

Uyu mugabo ari mu muziki kuva mu mwaka wa 1986. Yasohoye Album zirimo 'Vas-tie Jackson' yo mu 1996, 'No Borders to the Blues' mu 2003, 'Bourbon Street Blues: Live in Nashville' mu 2007, 'Stimulus Man' mu 2010, 'New Orleans Rhythm Soul Blues' mu 2013 na 'The Soul of Jimmie Rodgers' mu 2016 yamuhesheje igihembo cya Grammy Awards.


Vasti Jackson agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda


Ubwo aheruka mu Rwanda, Vasti yakiriwe na Bamporiki wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco


Baganiriye ku gufasha abahanzi nyarwanda mu kwagura ubumenyi n'ubushobozi bwabo mu birebana n'ubuhanzi


Agiye kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y'uko ahaje agakunda ibyiza byaho birimo n'amahirwe y'ishoramari 


Biteganijwe ko agiye kumara mu Rwanda igihe kingana n'ukwezi mu bikorwa bya muzika




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140418/vasti-jackson-wegukanye-grammy-award-agiye-gutaramira-i-kigali-140418.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)