Vinicius Jr yaturitse ararira ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Real Madrid ukomoka muri Brazil, Vinicius Jr yaturitse ararira ubwo yari abajijwe iby'irondaruhu akorerwa.

Yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino wa gicuti uri buhuze Brazil na Espagne mu rwego rwo kurwanya irondaruhu cyane cyane irikorerwa abakinnyi b'umupira w'amaguru wahawe insanganyamatsiko yitwa 'Uruhu Rumwe', ni umukino uri bubere kuri Santiago Bernabeu ya Real Madrid asanzwe akiniraho.

Vinicius ubwo yari abajijwe ku irondaruhu akunze gukorerwa n'abafana bandi makipe, ikiniga cyamufasha araturika ararira ariko avuga ko irondaruhu ridakorerwa muri Espagne gusa.

Ati "Irondaruhu ntiribera muri Espagne gusa, ni ku Isi yose. Buri munsi njya mu rugo numva mbabaye, ntekereza ko nta muntu unshyigikiye."

Yakomeje agira ati "ntabwo nigeze ntekereza kuva muri Espagne, kuko ibyo byaba bivuze ko abakora irondaruhu batsinze. Ntabwo nzava mu ikipe nziza ku Isi."

Uyu rutahizamu ukomoka muri Brazil, ni nshuro nyinshi ari muri Real Madirid yagiye akorerwa irondaruhu nko ku mikino ya Napoli na Inter Milan muri Champions League.

Vinicius Jr yaturitse ararira



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/vinicius-jr-yaturitse-ararira-ubwo-yari-mu-kiganiro-n-itangazamakuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)