Winner Bet Rwanda yafunguye ishami rya Gatanu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, Winner Bet Rwanda yafunguye ibikorwa by'ishami ryayo rya Gatanu ku mugaragaro nyuma y'igihe kingana n'ukwezi iri shami ritangiye kubera igisubizo abatuye ahazwi nko ku Kinamba mu Karere ka Gasabo.

Ubwo batangiraga umuhango wo gufungura iri shami ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Winner Bet Rwanda, Shaul Haztir yavuze ko yishimiye cyane intambwe bagezeho yo gufungura iri shami bari kumwe n'abakiliya babo.

Ni umuhango waranzwe n'ibyishimo biri hejuru byumwihariko ku bakunzi y'imikino y'amahirwe batega banyuze muri Winner Bet Rwanda, aho abari bafite amatike bakinnye agatsindwa, bahawe andi mahirwe yo gutsindira ibindi bihembo bitandukanye birimo ingofero nziza zanditseho Winner Rwanda, itike y'ubuntu 'Freebet,' telefone, ibyo kurya bajyanye mu ngo zabo, jezi z'amakipe akunzwe hirya no hino ku Isi n'ibindi.

Umwe mu banyamahirwe babashije gutsindira ibihembo muri Winner Bet, Karekezi Leon, yatangaje ko yishimiye kuba babegereje ibikorwa byabo ku Kinamba, ashishikariza abantu kuyigana ari benshi kuko yishyura neza kandi ku gihe. Yaboneyeho no gukangurira abantu gukina mu rugero, buri wese mu bushobozi afite.

Yagize ati: 'Winner Bet ije ikenewe kuko hari andi masosiyete asanzwe twatsindiraga ibihembo ugasanga batwishyuye nabi, ariko Winner Bet igihe yaziye nabonye yishyura neza.'

Bakundase Jean Paul n'akanyamuneza kenshi yaje yunga mu rya mugenzi we, avuga ko ari ibyishimo bigeretse ku bindi kubona witabiriye ibirori ugatahana n'ibihembo.

Ati: 'Twishimye cyane nawe urabyumva nyine kuba waje uje gutaha ishami rishya rya Winner Bet ugatahana n'ibihembo, ni ibintu bishimishije twishimye cyane kabisa! Cyane cyane nk'abantu dusanzwe dukina imikino y'amahirwe bigiye kudufasha kuba watsindira n'ayo mafaranga yagira icyo akumarira. Abantu ndabashishikariza gukina imikino y'amahirwe ariko na none bakina mu rugero, ntabwo uba ukwiye gukina ngo urenze urugero.'

MC Buryohe, umunyamakuru w'imyidagaduro wa Radiyo na Televiziyo Isibo, akaba n'umushyushyarugamba (MC) uri mu bagezweho mu kuryoshya ibirori hano mu Rwanda, niwe wari uyobowe iki gikorwa cyanyuze abakitabiriye bakinnye bagatsindira ibihembo, bagasangirira hamwe ibiribwa ndetse n'ibinyobwa, ari  nako banyuzamo bagacinya akadiho binjira neza muri Pasika.

Ni mu gihe umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, Mbabazi Clement yavuze ko bafunguye iri shami mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bw'abakiliya bari basanzwe bakinira imikino y'amahirwe bifashishije ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye yagize ati: 'Ubusanzwe Winner Rwanda yatangiye umwaka ushize mu 2023, dutangira dukorera kuri interineti. Uyu munsi rero bitewe n'ubusabe bw'abakiliya, bagiye badusaba kuba twafungura amashami tukabegera kurushaho. Ni muri urwo rwego rero twafunguye amashami atanu, uyu munsi tukaba twafunguye irya gatanu ku mugaragaro, ariko tukaba twari tumaze igihe kigera ku kwezi dutangiye gukora.'

Akomoza ku musaruro babonye mu gihe kingana n'umwaka umwe bamaze batangije ibikorwa byabo mu Rwanda, Clement yagize ati: 'Uyu munsi natwe ubwacu byaradutangaje, kubona mu gihe gito nk'icyo ngicyo abantu badukunda bikabije cyane ahubwo bakirirwa batubaza bati muzaza ryari? Rero turabyishimira twazanye imikino itari imenyerewe hano mu Rwanda harimo uwitwa Aviator, nitwe bantu ba mbere bawuzanye muri iki gihugu, urakundwa cyane cyane.'

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko batunguwe cyane no kubona n'abagore basigaye bakina uyu mukino wa Aviator bakawishimira, mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko ibijyanye n'imikino y'amahirwe byitabirwa n'abagabo cyane.

Ati: 'Turashishikariza abantu bakina imikino y'amahirwe kugana Winner ari benshi, kuko hari ibintu byinshi cyane tubateganyirije bituma bazakina bunguka kandi banezerewe.'

Umwihariko wa Winner Rwanda, ni uko wazanye ubwasisi 'bonus' utasanga ahandi, aho uwakinnye ntabashe gutsindira ibyo yari yakiniye adataha amaramasa ahubwo ahabwa andi mahirwe arenze abiri yo kuba hari ikindi kintu yabasha gutsindira.

Winner Rwanda yaboneyeho no kwifuriza Pasika nziza abakunzi n'abakiliya bayo, ndetse inatangaza ko no mu bihe byegereje byo Kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku nshuro 30, izakomeza kwifatanya n'abandi banyarwanda bose.

Winner Rwanda ni ishami rito rya sosiyete yagutse wa Winner Bet ikorera mu bihugu birenga 33 biherereye ku mugabane wa Afurika, i Burayi ndetse no muri Amérique Latine. Mu Rwanda, iyi sosiyete yahafunguye amarembo muri Nyakanga 2023, itangira ikorera kuri interineti gusa. 

Kugeza ubu, Winner Rwanda ifite amashami atanu aherereye ku Kinamba hatashywe ku mugaragaro, Nyabugogo, Kimironko, Kagugu ndetse no mu Giporoso. Icyicaro cya Winner Rwanda, giherereye mu Mujyi wa Kigali kuri Simba Center muri 'etage' ya mbere.


Ibyishimo byari byose mu gufungura ishami rishya rya Winner Bet ku mugaragaro



Abanyamahirwe bitabiriye bakinnye batahana bimwe muri ibi bihembo


Muri Winner Bet ntawe utaha amara masa



Bamwe bahawe amajezi meza, ingofero n'ibindi



MC Buryohe uri mu bashyushyarugamba beza mu Rwanda niwe wafashije abitabiriye kwizihirwa


MC Buryohe hamwe na bamwe mu begukanye ibihembo

Mbabazi Clement ushinzwe iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda asobanura ibyishimo bafite kuri uyu munsi


Akanyamuneza kari kose ku bakunzi b'imikino y'amahirwe byumwihariko abatuye ku Kinamba


Bavuze ko iri shami rigiye kubabera ingirakamaro, bashimangira ko bagiye kujya bakina mu rugero 


Iri ribaye ishami rya 5 rya Winner Rwanda mu gihe cy'umwaka bamaze bafunguye imiryango mu gihugu

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishami rya gatanu rya Winner Bet Rwanda

AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141433/winner-bet-rwanda-yafunguye-ishami-rya-gatanu-itanga-pasika-ku-bitabiriye-amafoto-141433.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)