Yamwise 'umusaza'! Minisitiri Utumatwishima y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 ni bwo Platini akora igitaramo gisobanuye we nk'umuhanzi wahoze mu itsinda akaza no gukomeza gukora cyane nk'umuhanzi ku giti cye.

Nk'uko Platini yabitangarije itangazamakuru, mu bo yatumiye muri iki gitaramo cye harimo na Minisitiri ufite mu nshingano Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi.

Minisitiri Abdallah yagaragaje ko ubutumire bwamugezeho, asaba abantu kutazahabura agira ati: 'Igitaramo cya Baba Xperience kizaba kuri uyu wa 30 Werurwe 2024 muri KCEV [Camp Kigali].'

Akomeza agira ati: 'Uko dusanzwe dushyigikirana, umusaza Platini wanze gucika intege tuzamwitabe turi benshi.'

Minisitiri kandi yagaragaje ko akurikiranira hafi indirimbo z'uyu muhanzi asaba ariko kumenya ibisobanuro by'imwe mu zo uyu muhanzi yise "Icupa". Yagize ati: 'Icupa, niyo nshuti yo nyine nizera, ni icupa ry'amazi cyangwa ni iry'amata?'.

Platini P avuga ko igitaramo cye Baba Xperience gishobora kuzajya kiba mu gihe runaka wenda buri mwaka.

Kuri uyu 29 Werurwe 2024 yakoze ikiganiro n'itangazamakuru avuga ko imiryango izafungurwa hakiri kare, ariko umuhanzi wa mbere azagera ku rubyiniro saa kumi n'ebyiri n'igice.

Yasabye abantu kuzahagera kare cyane ko afite abahanzi benshi barimo Zeo Trap, Kenny Sol, Urban Boyz, Butera Knowless, Big Fizzo na Eddy Kenzo, kandi bose bifuza kubataramira kakahava na we ubwe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw, 10,000Frw na 200,000Frw ku bazazana ari 8. Kizayoborwa na Sandrine Isheja ufitanye amateka akomeye n'uyu muhanzi n'abandi benshi bazataramira muri iki gitaramo.

Kugura itike wakwifashisha uburyo bukurikira: *727*50*2*28# na www.baba.rw Ni igitaramo cyatewe inkunga n'abarimo Mutziig kimwe mu binyobwa bifite icyanga kandi bimaze igihe bya Bralirwa.


Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yasabye abantu kuzajya gushyigikira PlatiniPlatini n'abandi bazamushyigikira batangaje ko bamaze igihe bitegura, basaba abantu kuzahagerera igiheIgitaramo cya Platini P ni uruhurirane rw'ibisekuru by'umuziki nyarwanda n'Akarere muri rusange 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141391/yamwise-umusaza-minisitiri-utumatwishima-yasabye-abantu-kwitabira-igitaramo-cya-platini-141391.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)