Kuri uyu wa 21 Werurwe 2024,hagaragaye umuturage wahingaga urumogi mu Mudugudu wa Muramba, Akagari ka Mulinja,mu Murenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.
Uyu mugabo w'imyaka 38 yatawe muri yombi n'inzego z'ubugenzacyaha, akaba afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Kibirizi.
Umuyobozi wa karere ka Nyanza yatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye n'abaturage batanze amakuru.
Uyu mugabo yahingaga urumogi mu murima we wa masaka ndetse no mu gikari k'inzu ye. Ubwo uyu mugabo yafatwaga, inzego z'umutekano zasanze afite ibiti 70 by'urumogi mu murima we harimo n'ibyumye bicyekwa ko yari yaratangiye gusarura.
Nubwo mu Rwanda hasohotse itegeko ryemera guhinga urumogi, ariko ntibyemewe ku bantu bose , byemewe ku babifiteye uburenganzira gusa kandi nabwo ku mpamvu z'ubuvuzi. Bivuze ko uyu muturage nahamwa n'icyaha azahanwa.
Source : https://yegob.rw/yari-yaratangiye-gusarura-rib-yataye-muri-yombi-umuturage-wahingaga-urumogi/