Yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri! Guheng... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi barabyibuka nk'ibyabaye ejo mu gitondo ubwo Coach Gael yatangiraga ku menyekana mu myidagaduro mu Rwanda. Erega si cyera kuko hari ku wa 24 Ukwakira 2021. Imbarutso yo kwamamara kwa Gael yabaye umuhanzi The Ben bakoranye ikiganiro ku muyoboro wa YouTube witwa 'Aba Vip' hakibazwa uwo uwo muntu ariwe The Ben yahaye ikiganiro.

Nkaho kumuha ikiganiro bidahagije, The Ben yatangarije Gael imwe mu mishanga minini afite irimo album yari kuzasohoka iriho abahanzi nka 'Tiwa Savage' n'abandi.

Umubano w'aba bombi warakomeje ugeza ku wa 04 Mutarama 2022 ubwo The Ben yashyiraga hanze indirimbo 'Why' yakoranye na Diamond Pltnumz, yashowemo asaga ibihumbi 75 by'amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera kuri Miliyoni Mirongo Inani z'Amafaranga y'u Rwanda.

Icyakora nyuma y'iyi ndirimbo, abari abavandimwe, batangiye gututira batongana. Abanyarwanda bavuga neza ko 'Abatutira batongana, batura ukubiri'. Iyi mvugo ikoreshwa iyo abantu batakijya umugambi umwe muri make batangiye gushwana. Nibyo byabaye kuri aba bombi, Coach Gael yerekeza amaso kuri Bruce Melodie nawe utari ufite aho arambika umusaya cyane ko ubuyobozi yari afite bwari bwatangiye kumusinyisha amasezerano ya Miliyari akandi ari baringa.

Coach Gael yahise ahuza umugambi na Producer Made Beats yari yahujwe nawe na The Ben, bafata umwanzuro wo gukorana no gusinyisha Bruce Melodie muri 1:55 Am.

Uyu mushinga warakomeje Bruce Melodie akoreramo indirimbo zitandukanye zirimo izo yakoranye na Harmonize.

Ku wa 13 Mutarama 2023 nibwo 1:55 Am yasinyishije Producer Element imuvanye muri Country Records ya Noopja. Uyu Element yari umwe mu bayoboye abandi mu Rwanda mu gihe kingana n'imyaka ibiri yegukana ibihembo.

Icyakora abayobozi ba 1:55 Am nabo baje gushwana, Made Beats wayitangije yaje kwerekeza mu Bwongereza ariko agenda umwuka utakimeze neza.

Aba bombi umwuka wakomeje kuba mubi Made Beats atangira kumena amwe mu mabanga yari aziranyeho na Coach Gael arimo ko uyu munyemari yagiye yishyura abantu kugira ngo baharabike The Ben bavuga ko yambuye Gael amafaranga menshi.

Nubwo ibyo byose byabaye, Gael Karomba yakomeje kubaka 1:55 Am ariko anashora imari mu mishinga itandukanye. Kugeza ubu 1:55 Am ibarizwamo abahanzi batata aribo Bruce Melodie, Element, Ross Kana na Kenny Sol baherutse gusinyisha.

Ubwo aba bahanzi batandukanye bagendaga basinya umunsi ku munsi, niko Gael Karomba yagendaga ashora imari mu bikorwa bitandukanye, ni nako yashoraga imari mu bindi bikorwa byari kuzasunikwa na ba bahanzi asinyisha umunsi ku munsi.

Ku wa 03 Gashyantare 2023 nibwo Coach Gael binyuze muri kompanyi Blue Sky, yatangiye kubaka inyubako y'imikino n'imyidagaduro ku gisenge cya CHIC, inyubako avuga ko izaba ari igicumbi cy'imikino n'imyidagaduro.

Ku wa 18 Mutarama 2024 Gael Karomba aherekejwe na Bruce Melodie, batangaje ko bashoye imari mu ikipe ya Basketball ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ya UGB. Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru cyo kumurika iyi kipe, ntibanyuzwe n'ubusobanuro bahawe byumwihariko uko Bruce Melodie ari mu baguze ikipe nyamara basanzwe bamuziho inkuru mpimbano zizwi nko 'Gutwika'.\

Icyakora nubwo mu gusobanura igurwa ry'iyi kipe byagoranye, abenshi batekereje ko Karomba Gael yaba yarashoye imari muri iyi kipe binyuze muri sosiyete ya Blue Sky irimo ukoreshwa mu mushinga wa Kigali Universe.

Uko abahanzi bazifashishwa mu nyungu za Gael  ubwe 

Nubwo bitari mu masezerano, birasa neza no kuba umuhanzi muri 1:55 Am, ugomba kuba umufana cyangwa umukunzi wa UGB ndetse ukaba ushobora kuba n'umukozi wayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi [ku bimaze kugaragara]

Kuva iyi kipe yashorwamo imari, byakugora kubona hari umukino n'umwe yakinnye nta cyamamare cyo muri 1:55 Am cyibariye umukino wayo yaba yakiriye cyangwa yakiriwe. Ibi bisobanuye ko cya cyamamare nigitangaza ko cyitabiriye umukino wa UGB, abantu baribaza kuri ya UGB batajyaga baha umwanya, uwo muhanzi, natangaza ko afana cyangwa akunda UGB, abamukunda bazibaza impamvu ayikunda, kuko abenshi bamufata nk'umuntu w'icyitegererezo, batekereza ko yarebye kure yisange arimo ufana UGB kubera uwo muntu akunda.

Ibi ntiwabivuga utarongeraho ko naramuka avuze ko ayikunda, ayireba ndetse anayikurikira, abakunzi be nabo bazayikurikira, usange imbuga nkoranyamba zayo zirabyimbye. Ibi ntabwo umuhanzi yahita yumva ko hari icyo arimo gufasha kinini iyi kipe kugeza igihe indi kipe yamusaba kuyikorera nk'ibyo akorera UGB yayica akayabo ariko kuko ari umukozi wa 1:55 Am, kandi ba nyirayo ari nabo ba UGB azisanga yabikoze nta kiguzi.

Nubwo bitaza kenshi, igihe azaba yicaye muri Bk Arena arimo kureba UGB, hari ubwo azisanga yinjiye akererewe, abafana babe bamubonye yinjira, nibajya mu karuhuko ibizwi nka 'Halftime' hari ubwo azisanga asabwe kuririmba ku ndirimbo ye irimo kubica hanze aho cyangwa se afashe indangurura majwi agasuhuza abantu. Ibi nabwo ntago yakumva ko ari binini cyane kugeza hagize indi kipe cyangwa indi kompanyi imusabye iyo serivisi [Yerekana ibiciro ahagurukira].

Icyakora aho bizaba bigisanzwe igihe Kigali Universe itaruzura

Igihe umushinga w'inyubako ya 'Kigali Universe' uzaba warangiye, amata azaba abyaye amavuta kuri Coach Gael washoye akayabo mu bahanzi. Wakwibaza uti gute?

Uyu mushinga ni munini ku buryo ushobora kuzajya wakira ibikorwa birenze kimwe icyarimwe. Nk'uko aherutse kubitangariza RBA, Coach Gael yavuze ko 'Kigali Universe' izaba irimo akabuga k'umupira w'amaguru,icya Basketball, Volleyball, Box, aho gutaramira ndetse n'aho kurira.

Ubusanzwe umushinga nk'uyu uhagaze agaciro k'asaga  Miliyari y'amafaranga y'u Rwanda, ugomba kuguhenda buryo bwo kuwumenyekanisha igihe uri umuntu usanzwe, ibi nibyo Coach Gael yirinze.

Kugeza ubu nk'uko nabivuze haruguru, 1:55 Am ibarizwamo abahanzi bane kandi bakurikirwa cyane mu cyiciro cya buri umwe, usibye n'abahanzi bakurikirwa cyane, Coach Gael ubwe kubera kugendana n'abahanzi cyane, asigaye nawe ari umwe mu bakurikirwa cyane [Mbwira uwo ugendana nawe, nkubwire uwo uriwe].

Biroroshye cyane kumva ko imurikwa rya 'Kigali Universe' rizoroha cyane kuko hari amazina yo gusunika cyane uyu mushinga. Bizagenda bite.

Umwe mu bakurikirana bya hafi imyidagaduro nyarwanda waganirije InyaRwanda utifuje ko dutangaza amazina ye, yavuze Coach Gael arimo kugera ku nzozi ze z'ishoramari kurusha abahanzi ashoramo imari.

Yagize ati  'Erega buriya Coach Gael arimo kuba mu nzozi ze kurusha uko abahanzi ashoramo bagera ku zabo. Reba buri muhanzi uba muri 1:55 Am bamujyana kureba UGB, arapostinga akerekana ko ayagiye kuyireba. Ibyo ubwaabyo ni ukwamamaza kandi ubusanzwe birishyurwa ariko babikorera ubuntu kuko baba bumva ari business ya boss.

Ibyo wenda byo nta nubwo bikomeye cyane, ese utekereza ko Coach Gael azajya gushaka abandi  bahanzi bo kumurika 'Kigali Universe' kandi afite abahanzi bane muri label bashobora no kwiyongera? Reka reka.

Ikindi ntago bazamwishyuza amafaranga yo gutarama, ababwira ko ibintu ari ibyabo, aribyo bituma babona amafaranga yo kubashoramo. Nonese bavuga ngo 'Oya' wishaka amafaranga yo kudushoramo? Reka reka. Igikomeye azabakorera ni nko kubaha amafaranga yo kwitegura, bagashaka imyenda nta kindi kandi bariya bahanzi barahenze kubatumira ubaye uri undi'.

Uyu musesenguzi w'imyidagaduro yavuze ko ari intsinzi kuri Coach Gael kuko iyo atamamara yari gukora biriya bikorwa, abantu ntibabimenye.

Yaoje agira ati 'Urumva ntabwo Coach Gael ariwe wubatse igikorwa remezo kinini mu Rwanada ariko  cyamenyekanye kitaranarangira, ibyose yabigura angahe agiye kubigura?

Coach Gael kuba ashora amafarnga menshi arayashora ariko se kwamamara kungana kuriya mu gihe gito we yari kubigura angahe? Ubuse ko turimo tuvuga ku bucuruzi bwe, iyo aza atazwi yari kwishyura angahe itangazamakuru ngo rimwamamarize Blue Sky?.

Coach Gael ari mu nyungu bwite rwose ni ibintu bigaragara, uze kureba uko aba bahanzi asinyisha baba bakurikirwa, Bruce Melodie afite abasaga Miliyoni, Kenny Sol afite abasaga ibihumbi Magana Atatu, Element ni uko, Ross Kana ari hafi ibihumbi ijana.

Izo mbuga zabo ni ahantu agira isabukuru agashyirwaho ku buntu, basohoka akahajya, n'ibikorwa bye bikahajya. Urwo ni urucabana'.


Coach Gael arimo gutera ibuye rimwe akica inyoni ebyiri


Bruce Melodie yagerageje gusobanura ko ari umufatanya bikorwa muri UGB kumwizera biragorama


Ross Kana abarizwa muri 1:55 Am 


Element ni umwe mu bahanzi basinye muri 1:55 Am

 


Kenny Sol niwe muhanzi uherutse gusinya muri 1:55 Am



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140277/yateye-ibuye-rimwe-yica-inyoni-ebyiri-guhengama-kumunzani-winyungu-hagati-ya-coach-gael-na-140277.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)