Yujuje imyaka 10 mu muziki! Injira mu buzima... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 10 Werurwe 2024, Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo "Nina Siri" imaze kurebwa na Miliyoni 39 kuri Youtube, yujuje ikinyacumi kuva yatangira umuziki mu buryo bw'umwuga. Tugiye kwitsa ku mateka ye.

Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi ni umuhanzi w'umunyarwanda umaze kugwiza ibigwi mu bijyanye no kwandika indirimbo zihariye ndetse n'uruhare rukomeye amaze kugira mu iterambere ry'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mbonyi yavukiye mu muryango w'abakristo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari kuwa 20 Gicurasi 1992. Yatangiye kwiyumvamo urukundo rw'umuziki mu bwana bwe.

Uyu musore nubwo ubuzima bwe yabwerekeje mu muziki ariko afite impamyabumenyi mu birebana na Pharmacy yakuye mu Buhinde.

Ubwo yagaraniraga na RTV mu 2022 yavuze ko yenda gusoza icyiciro cya Gatatu mu birebana na Public Health kandi ko ari cyo kintu abona yakora abaye adakora umuziki. Aherutse gutangaza ko afite gahunda yo gukomeza amashuri kugera ku rwego rw PhD.

Israel amaze kwigwizaho igikundiro yaba mu Rwanda no hanze yarwo mu bihugu nka Tanzania na Kenya

Israel yatangiye kwiga umuziki akiri muto aho yigishwaga n'umwarimu we mu bice bya Musanze. Mu banyeshuri bagera muri 30 bari batangiranye, ni we wabashije gusoza amasomo yo kwiga gitari.

Kuwa 10 Werurwe 2014 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yanitiriye Album yashyize hanze muri uwo mwaka. Ibi bisobanuye ko kuri uyu wa 10 Werurwe 2024 yujuje imyaka 10 amaze mu muziki.

Iyi Album ya mbere yise "Number One" yariho indirimbo zagize igikundiro cyo hejuru nka Yankuyeho Urubanza, Ku Migezi, Nzibyo Nibwira, Ku Musaraba, Ndanyuzwe, Hari Impamu na Agasambi.

Mu mwaka wa 2023 Mbonyi yatangiye kwagura uburyo bw'imikorere atangira kuririmba mu giswahili. Ni ibintu byamuhiriye guhera kuri Nina Siri yabaye agatangaza kuva yayishyira hanze kuwa 26 Kamena 2023.

Ibitaramo bye biritabirwa byo ku rwego rwo hejuru ku buryo hari nubwo abantu bahagera bagataha babuze aho bajya

Iyi ndirimbo yinjije Israel Mbonyi mu ruhando rw'abaririmbyi bakoresha igiswahili bihagazeho muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse atangira kugwiza igikundiro mu bihugu bitandukanye nka Tanzania na Kenya.

Mu kiganiro uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya Kalonzo Musyoka aheruka kugirana na TV47, yumvikanye avuga ko yumvaga Israel Mbonyi ari umunya-Tanzania kubera igikundiro indirimbo ze zimaze kugwiza muri iki gihugu.

Kalonzo ati: 'Nahoze ndeba uyu musore muto Israel Mbonyi, ni umunyarwanda ariko aririmba nk'umunya-Tanzania. Afite inganzo ihambaye ubwo yaririmbaga Nina Siri.'

Nyuma ya Nina Siri kandi Israel Mbonyi yakomeje gushyira hanze izindi ziri mu Giswahili nka Nitaamini, Sikiliza n'izindi. Yigeze gutangaza ko bitari cyera azashyira hanze Album iri mu rurimi rw'Icyongereza.

Israel Mbonyi amaze kuba ikimenyabose kubera igitaramo ngarukamwaka akora cyitwa Icyambu Live Concert kibera muri BK Arena.

Inshuro amaze kugikora, abantu barakubise buzura iyi nyubako. Byitezwe ashobora kuzaba umuhanzi wa mbere nyarwanda wujuje Amahoro Stadium izaba yakira abagera ku bihumbi 60.

Israel Mbonyi amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye yaba muri Afurika no hanze yayo

Kuva yatangira umuziki, amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo Groove Awards Rwanda yibitseho mu mwaka wa 2017, mu mwaka wa 2023 kandi ari mu bahataniye African Entertainment Awards USA.

Amaze kwegukana kandi ibihembo binyuranye bindi nka The Choice Awards, Kiss Summer Awards, Isango na Muzika Awards.

Mbonyi amaze gutaramira mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania, Burundi, Israel, Canada ndetse mu mpeshyi afite igitaramo muri Belgium aho azaba ataramiye ku nshuro ya Kabiri. Azahava yerekeza muri Uganda.

Nk'umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu bintu ashyira imbere harimo isengesho no gusoma Bibiliya.

Imyaka 10 agiye kuyuzuza amaze gufata imitima y'abafana n'abari hanze y'imipaka y'uRwanda

Higeze gucicikana ifoto uyu musore ari kumwe n'umukobwa w'ikizungerezi kugeza ubu benshi bemeza ko ari umukunzi we nubwo nta kintu we ku giti cye yigeze abivugaho.

Nubwo bigoye kumenya imitungo y'ibyamamare mu Rwanda, ariko uyu mugabo ari mu bahanzi bivugwa ko bafite ubutunzi bwo hejuru. Ikinyamakuru cya Gikristo kitwa Paradise giherutse kumushyira ku mwanya mbere mu baramyi bakize cyane mu Rwanda.

Abafana baturutse muri Kenya baje mu gitaramo cya Israel Mbonyi byitezwe ko mu kinyacumi cya Kabiri agiyemo azaca agahigo akuzuza Amahoro Stadium Israel Mbonyi akora indirimbo zikora ku mitima y'abantu mu byiciro bitandukanye aha yasuhuzanyaga na Perezida Kagame

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZA ISRAEL MBONYI SIKILIZA AHERUKA GUSHYIRA HANZE


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140518/yujuje-imyaka-10-mu-muziki-iki-injira-mu-buzima-bwumuramyi-israel-mbonyi-140518.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)