Zari ari kubagwa nta kinya ku bw'ikosa rikome... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni intambara y'amagambo ikomeye iri kubera ku mbuga nkoranyambaga dore ko aba bagore bose bafite abantu benshi babakurikira. Kuri ubu abantu batangiye kugira ubwoba kuko biri gufata indi ntera hakazamo n'inzangano za kera aba bagore bari bafitanye.

Bijya gutangira Zari niwe washoje intambara abwira uyu munyamakuru witwa Mangi Kimambi ko ibyo yakoze ari amafuti akomeye ku bwo gushukisha umugabo we amafaranga kugira ngo amukuremo amabanga yabo y'urugo, ibintu bitari byo kuko ari ukwinjirira mu buzima bwite bwa muntu.

Uyu munyamakurukazi nawe mu mujinya mwinshi cyane yasubije Zari ko ibyo bitamureba na gato kuko we icyo ashinzwe ari ugutangariza amakuru ashyushye abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibyo nawe bikaba bimuzanira inyungu z'amafaranga.

Intambara y'amagambo yarakomeje kugeza ubwo Zari akoze ikosa rikomeye ryo kubwira Mangi Kimambi ko afite ihungabana ndetse ko akwiriye n'amasengesho kuko uko bigaragara afite ibibazo byo mu mutwe bikomeye, bityo ko abantu bamuri hafi byaba byiza bamukurikiranye bakamwitaho.

Uyu mugore nawe mu burakari bwinshi cyane nta gutinzamo dore ko kugeza ubu ari kugereranya imiterere ya Zari n'agasimba kitwa 'Urutozi', yahise amushyra kuri konti ye ya Instagram maze aramubwira induru ziravuga abantu bagera aho bagirira Zari  impuhwe.

Uyu munyamakuru yagize ati" Buretse gato, uravuze ngo nkeneye amasengesho kuko bigaragara ko mfite ibibazo byo mu mutwe?. Irebe neza hagati yawe nanjye, ninde ufite ibibazo byo mu mutwe?. Wowe urifata ukaryamana n'umwana muto ungana n'abahungu bawe, ukamwita umugabo wawe warangiza ngo ubwo nta bibazo byo mu mutwe ufite?".

Yakomeje agira ati" Urimo kumbwira ngo mfite ihungabana mu gihe wowe uri kujya gushakira ibyishimo mu bana bato b'abahungu, ubwo ni nde ufite ibibazo byo mu mutwe n'ihungabana? Ese ubundi tuvugishije ukuri, ni ryari uheruka kugirana imibonanompuzabitsina n'umugabo hanyuma ntumwishyure?".

Uyu mugore yakomeje abwira Zari ko agerageza kwibagisha agahindura imiterere y'umubiri we kugira ngo abe mwiza ariko n'ubundi abagabo bagakomeza kumwanga, ahubwo agahitamo kumanuka mu byaro gushaka abana baba bagishakisha ubuzima, akajya abishyura bagakorana imibonano mpuzabitsina, nabwo kandi akabishyura udufaranga tw'intica n'ikize bikarangira bamuvuyemo bakamena amabanga ye yose.

Mangi Kimambi yakomeje abwira Zari ati" Ese niba uri mwiza nk'uko ukunda kubyiyita, ni mugore ki mwiza wishyura amafaranga abagabo kugira ngo akundwe? Ni uwuhe mugore mwiza se wishyura amafaranga kugira ngo akorerwe imibonanompuzabitsina? Ubundi abagore beza nibo bishyurwa".

Yasoje yibutsa ababyeyi guhisha abana babo b'abasore kuko "Numvise ngo nyuma y'uko maze gukorana ikiganiro na Sahkib kugeza ubu mukaba mutari kumvikana none ngo uri guhiga abandi bana uzajya wishyura ukabakoresha ubucakara bw'imibonano mpuzabitsina".

Kugeza ubu kuva Zari abantu batangiye kuvuga ko ari ubwa mbere nabonye umuntu uhangara Zari mu mateka, ndetse bamwe bakaba batanatinya kwita uyu munyamakurukazi intwari, gusa ariko kuba Zari yabwirwa aya magambo nta kintu arongera kurenzaho, gusa nk'uko bizwi ko Zari nawe atajya aripfana, byitezwe ko nawe ari buze abaga nta kinya.


Umunyamakuru Kimambi yakije umuriro kuri Zari


Kimambi ashinja Zari kwishyura abana bato b'abahungu bagakorana imibonano mpuzabitsina


Hategerejwe igisubizo cya Zari ku magambo yatangajwe na Kimambi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140294/zari-yakoze-ikosa-rikomeye-none-umunyamakuru-ari-kumubaga-nta-kinya-140294.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)