Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Mata 2024, muri BK Arena habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'igitaramo cya Chryso Ndasingwa, 'Wahozeho Album Launch' ndetse n'udushya two kwitega muri iki gitaramo.
Nk'uko byari biteganyijwe, abenshi mu bazatarama harimo Prosper Nkomezi, Papi Clever uzafatanya na Madamu we, Drocas kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo, uhagarariye True Promises, uhagarariye Asaph Music International ndetse n'abafatanyabikorwa muri iki gitaramo, bashyize umucyo kuri byinshi byibazwa ndetse n'amatsiko ahari mbere y'iki gitaramo.
Chryso Ndasingwa avuga kuri 'Wahozeho Album Launch', yavuze ko ari igitaramo ateganya kuzamurikamo album ye ya mbere yise 'Wahozeho' akaba yarahisemo iri zina kubera ko ari izina ry'indirimbo yamuhinduriye ubuzima kuva yatangira kuramya no guhimbaza Imana.
Ibirenze kumurika album ye ya mbere, mu gitaramo cye cya mbere agiye gukora kuva yatangira umuziki nk'uwabigize umwuga, Chryso Ndasingwa yavuze ko umuntu uzifuza guhita atahana iyi album 'Wahozeho' hari uburyo buri gutegurwa ashobora kuzahita ayibonamo.
Impamvu yahisemo inyubako ya BK Arena, Chryso Ndasingwa yavuze ko yabonye nta handi hantu habereye abakunzi b'umuziki we uretse muri iyi nyubako yabengutswe n'abantu bose mu bice byose. Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere nje gutaramira aha ariko ni ubwa mbere ngiye kuhakorera igitaramo cyanjye. Narebye ahantu hakwiriye mbona aha niho hantu heza cyane.'
Agaruka ku bushobozi afite bwo kuzuza BK Arena, inyubako itinywa cyane n'abahanzi kubera ubunini bwayo, Chryso Ndasingwa yavuze ko nta mpungenge na nke afite zo kuba iyi nyubako itazuzura kuko urukundo yerekwa mu bihangano bye bigaragaza ko hari benshi bashyigikiye ibikorwa bye.
Aha yatanze urugero ati 'None se niba indirimbo 'Wahozeho' imaze kurebwa n'abarenga 1,000,000 kandi ari abantu batandukanye, ubwo haburamo abantu 10,000 muri iyo Miliyoni baza kunshyigikira?'
Ku ruhande rw'uhagarariye abagurisha amatike, yasobanuye ko amatike arimo agurwa nk'amasuka yo mu muhindo dore ko 60% by'amatike yose amaze kugurwa kandi uko iminsi ishira niko umubare w'abifuza kugura amatike ugenda wiyongera cyane.
Kugeza magingo aya, amatike 6,000 amaze kugurwa kandi haracyabura icyumweru cyose byumvikane ko umurindi abantu barimo bagurana aya matike ukomeje gutyo yashira mbere y'umunsi w'igitaramo.
Mu rwego rwo kumufasha mu myiteguro y'iki gitaramo, uhagarariye True Promises yatangaje ko abanyamuryango bayo bose nta n'umwe uzinjira ataguze itike n'ubwo bemerewe kwinjira kubera ko ari abatumirwa ariko bahisemo kugura amatike mu rwego rwo gufasha Chryso kuko muri ubwo bushobozi bucye hari icyo bwafasha Chryso mu migendekere myiza y'iki gitaramo cyane ko nabo bajya babitegura bazi neza imvune iba mu gutegura igitaramo ndetse n'icyo bisaba ngo kigende neza.
Papi Clever umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo, yatangaje ko imyiteguro ayigeze kure cyane ko ku wa Gatatu ari bwo azasubiramo indirimbo bwa nyuma n'abamufasha haba mu gucuranga no kuririmba ubundi akarindira umunsi wo kuzataramira muri BK Arena inyubako y'inzozi za buri muhanzi.
Igitaramo 'Wahozeho Album Launch' cyateguwe na Chryso Ndasingwa azahuriramo n'abahanzi bakomeye nka Papi Clever na Drocas, Azaph Music International, Aime Uwimana, Josh Ishimwe na True Promises, giteganyijwe ku cyumweru tariki 05.05 2024.
Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba mu gihe amarembo azaba afunguye kuva ku isaha ya saa cyenda abantu bagatangira kwinjira kugira ngo isaha zigere abantu bose bamaze kwinjira. Amatike asigaye ni macye, gura iyawe kuri www.ticqet.rw.
Chryso Ndasingwa yiteguye gutaramira abazitabira igitaramo cye muri BK ArenaÂ
Abanyamakuru bitabiriye ku bwinshi "Press Conference" ya Chryso NdasingwaÂ
Abazitabira igitaramo cye bazatahana Album ye ya mbere "Wahozeho"
Chryso Ndasingwa yatangaje ko amatike ari kugurwa cyane