Abadepite ba Alberta basabwe umusanzu wo kugeza mu butabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside bihishe muri Canada - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda baba mu Ntara ya Alberta n'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Alberta bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye mu Ngoro y'Inteko kuri uyu wa 17 Mata 2024.

Ambasederi w'u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko imyaka 30 ishize ari igihe cyo kureba imbere mu rugendo rwo kwiyubaka, nyuma yo gukora umurimo ukomeye wo kubabarira no kwemera kubana n'ababiciye imiryango.

Yasabye Inteko Ishinga Amategeko n'abandi bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere k'Ibiyaga bigari.

Ati 'Tugomba guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside, by'umwihariko mu Karere k'Ibiyaga Bigari kuko iracyahari. Tugomba guhangana n'urwango, imvugo zihembera urwango, ipfobya n'ihakana rya jenoside rikwirakwizwa n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababashyigikiye.'

'Dukeneye kubarwanya aho bari hose yewe na hano. Ndabasaba mwese ko tugira uruhare mu kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barakihishahisha yewe na hano muri Canada ariko dukorana na Guverinoma ya Canada kugira ngo bagezwe imbere y'ubutabera.'

Yakomeje ati 'Ntimuzihanganire igikorwa na kimwe cyo guhakana Jenoside cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Guhakana no gupfobya Jenoside ni icyaha, ntabwo ari ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.'

Perezida w'Inteko Ishinga Amategenko ya Alberta, Nathan Cooper, yatangaje ko batewe ishema no kwakira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazakomeza kuba hafi abayirokotse no kuryanywa ingengabitekerezo yayo.

Ati 'Turibuka kugira ngo ibi bitazasubira, kandi ni n'umwanya wo kwiyemeza ko tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa byose by'abayikwirakwiza. Ubwicanyi bushingiye ku bwoko ntibukwiye guhabwa intebe muri iyi Si.'

Abayobozi batandukanye b'Intara ya Alberta bagaragaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahatuye bagaragaje ubudaheranwa, babanira neza abantu ku buryo ari urugero rwiza rw'abantu bagaragaza ubumuntu.

Umuyobozi w'Umuryango Memory Keepers Association of the 1994 Genocide Against Tutsi, Jean Yves Rwibutso yavuze ko bikwiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwa mu mashuri yo muri Alberta no muri Canada muri rusange kugira ngo abakibyiruka bazakure barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri.

Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice byose by'Isi byatangiye tariki 7 Mata 2024 bikazamara iminsi 100.

Amb Higiro Prosper yasabye abadepite ba Alberta guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwibuka30 muri Alberta byabereye mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-ba-alberta-basabwe-umusanzu-wo-kugeza-mu-butabera-abakekwaho-ibyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)