Abanyarwanda baracyafite icyuho cy'ibilo 37 mu ngano y'inyama bagomba kurya ku mwaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuke bw'inyama ziribwa n'abanyarwanda buri mwaka biri mu byatumye hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubworozi bw'amatungo magufi kugira ngo yiyongere binafashe Abanyarwanda benshi kurya inyama.

Umuyobozi w'Ushami ry'Ubworozi muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yavuze ko iyo bakoze impuzandengo basanga Umunyarwanda atarenza ibiro umunani ku mwaka, mu gihe Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa, FAO, usaba ko nibura buri muturage yarya ibiro 45 ku mwaka.

Ati 'Turashaka rero kugira ngo bizamuke, hari ibihugu bigeza ku biro 45 ku mwaka iyo ubaze umusaruro mbumbe n'umubare w'abaturarwanda usanga bikiri hasi, turifuza kongera ibikenerwa mu musaruro ariko hari n'izindi ngamba zo kwigisha imirire abantu bagatinyuka kurya inyama z'amatungo magufi kuko aboneka kandi zirahari kugira ngo cya kigero twifuza kizamuke.'

Dr Ndayisenga yavuze ko kuba inyama Umunyarwanda arya ku mwaka zikiri nke ariyo mpamvu yatumye bifuza kongera umubare w'amatungo magufi abantu borora arimo ihene, intama, inkoko n'ingurube ndetse banongera amabagiro kugira ngo abantu barye inyama zujuje ubuziranenge.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bo mu Karere ka Ruhango bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma batitabira kurya inyama cyane ari ukubera amikoro ngo kuko kuri ubu zihenze cyane.

Mujawamariya Antoinette utuye mu Mudugudu wa Kurazo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Byimana, yavuze ko inyama zihenze cyane, kuko kuri ubu ngo ikilo cy'inyama z'inka kigura 4000 Frw bituma nibura azirya rimwe mu kwezi.

Yavuze ko inyama z'amatungo magufi zitakiboneka kuko kuyorora bisigaye bigoye.

Munyabarame Patrick utuye mu Murenge wa Byimana nawe yavuze ko inyama zirya umuntu wishoboye ukorera amafaranga menshi, agasaba Leta kongera umubare w'amatungo magufi itanga mu baturage kugira ngo nibura abe menshi babashe kurya inyama mu buryo bworoshye.

Kuri ubu binyuze mu mushinga wa PRISM ukorera mu turere 15, ushyirwa mu bikorwa na RAB binyuze mu muryango SPIU-IFAD Rwanda, abaturage ibihumbi 21 400 bamaze guhabwa amatungo magufi arimo ihene, intama, ingurube ndetse n'inkoko kugira ngo abafashe mu kwiteza imbere ari nako babasha kurya inyama mu buryo bworoshye.

Muri iyi myaka irindwi (2017-2024) u Rwanda rwari rwiyemeje kongera inyama zikava kuri toni ibihumbi 75 zikagera kuri toni ibihumbi 150. Kuri ubu hari kuboneka toni ibihumbi 130 akaba ariyo mpamvu hari kongerwa amatungo magufi nibura akaba ariyo azajya abagwa ku kigero cya 80%, inyama z'inka zikaba 20%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubanyarwanda-baracyafite-icyuho-cy-ibilo-37-mu-ngano-y-inyama-bagomba-kurya-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)