Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko mu gutoranya ahazashyirwa ayo mashami, hazitabwa ku hantu hava abantu benshi ariko banava kure.
Ni imishinga iki kigo kiri gukoraho kugira ngo kijyanye na leta mu murongo yihaye wo kugabanya ingendo ndende abaturage bakora bajya gushaka serivisi.
Kugeza uyu munsi RFI ifite laboratwari zibarizwa muri 12 zose zihurizwa hamwe mu gusuzuma ibimenyetso bikoreshwa mu butabera ariko bisuzumwe mu buryo bwa gihanga.
Icyakora n'ubwo RFI ifite ubwo bushobozi bungana uko, ubusanzwe uwashakaga serivisi itanga aho aturutse hose byasabaga ko ajyaga kubishakira ku cyicaro cyayo, kibarizwa ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Mu butumwa bw'amashusho RBA yanyujije kuri X, Dr Karangwa yagize ati 'Byibuze mu 2026 tuzaba dufite ahantu dushobora gufatira ibipimo ndetse bikaba byakorerwa aho ngaho kugira ngo tuvune amaguru abatugana.'
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu gushaka aho ayo mashami y'iki kigo yashyirwa hazibandwa ku kureba 'ahantu hava abantu benshi ndetse bava kure. Icyo gihe nta muntu uzajya uvunika aza kutugana hano i Kigali ahubwo tuzaba twamwegereye kugira ngo tumuhe serivisi.'
RFI ikomeje kwesa imihigo mu gutanga serivisi zishingiye ku buhanga kuko kuva nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37.363.
Izo laboratwari zigera 12 ifite zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano (ADN), guhangana n'ibyakwangiriza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n'inyandiko n'izindi ku buryo kugeza uyu munsi iki kigo gihuza amakuru yo mu bihugu 197 byo mu Isi.
Ku bijyanye no gupima ADN, iki kigo kimaze gutera imbere mu buryo bufatika, aho nko ku munsi bashobora kwakira abantu bari hagati ya 10 na 80 bashaka izo serivisi.
Muri abo barimo abashaka gupimisha abana bagamije gutandukana n'ibibazo bizanwa n'inkiko n'abandi barimo abajya muri Amerika kuko icyo cyemezo bagisabwa, n'abandi.
Mu minsi iri imbere RFI irateganya imishinga itandukanye irimo, guteza imbere ikoranabuhanga ryo gupima ADN ry'umwana ukiri munda, ADN zitari iz'abantu nk'izinyamaswa n'ibimera n'ibindi.
Kuri ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa ni 89.010 Frw, muri icyo gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi).
Iyo byihutirwa ushaka kubona ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142.645 Frw.