Abapolisi 460 bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro bahawe impanuro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagize amatsinda atatu arimo itsinda RWAFPU II-9 rigizwe n'abapolisi 180 bayoboye na CSP Boniface Niyitegeka, bazerekeza ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y'igihugu, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka.

Andi matsinda abiri ni RWAFPU I-10 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na SSP Jean Claude Munyeragwe n'itsinda RWAPSUI-9 rigizwe n'abapolisi 140 bayobowe na SSP Ildephonse Rutagambwa, azakorera mu Murwa mukuru Bangui.

Ubwo yabahaga impanuro, DIGP Sano yabasabye gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba maso no gukurikiza inyigisho bahawe kugira ngo babashe kugasohoza neza uko bikwiye.

Yagize ati "Akazi mugiyemo ni akazi ko gucungira umutekano abaturage mubarinda guhohoterwa. Murasabwa guhora muri maso mugakora mushingiye kubyo mwize no gufatanya n'abaturage mu bikorwa by'umutekano n'ibyo guteza imbere imibereho myiza yabo, mubana neza nabo kugira ngo babashe kubaha amakuru y'ibishobora guteza umutekano mucye kuko bizabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.'

DIGP Sano yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye igihugu, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura.

Ati 'Mugomba guhora muzirikana ko muhagarariye Polisi y'u Rwanda n'igihugu cyabohereje kandi ko kibitezeho ko mugira intego mukazagaruka mwemye mu ruhando rw'amahanga kandi hari urugero rwiza rwa bagenzi banyu bababanjirije, mugomba gukurikiza no kurushaho guteza imbere.'

Yakomeje abasaba kuzarangwa n'indangagaciro no gukora kinyamwuga nk'uko bisanzwe biranga Polisi y'u Rwanda.

Ati 'Muzakomeze kugendera ku ndangagaciro z'u Rwanda murangwa n'imyitwarire myiza, ubunyamwuga, gukorera hamwe musenyera umugozi umwe, kubahana no gukorana neza n'izindi nzego zitandukanye.'

Yabashishikarije kuzarangwa n'isuku haba ku mubiri, aho bakorera n'ahandi no gufata neza ibikoresho bazaba bifashisha mu kazi kugira ngo bibafashe kuzuza inshingano zabo neza.

Muri izi mpanuro kandi DIGP Sano, yasabye abapolisi bagiye mu butumwa gukorana neza n'abo mu bindi bihugu bazahurirayo, bakubaha umuco n'imigenzo y'abaturage ba Centrafrique n'ab'ahandi, bagakomera ku muco nyarwanda ariko birinda gutesha agaciro no kunena imico y'ahandi.

Kuri ubu, u Rwanda rufite imitwe ine y'abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique, irimo itatu (RWAFPUs) yose hamwe igizwe n'abapolisi 500, ifite inshingano zirimo izo kurinda abaturage b'abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo no guherekeza abakozi n'ibikoresho by'umuryango w'Abibumbye.

Umutwe RWAPSU ugizwe n'abapolisi 140; ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo; Minisitiri w'Intebe, Minisitiri w'ubutabera na Perezida w'Inteko ishinga amategeko no kurinda abakozi b'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) barimo; Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye (SRSG) n'abamwungirije babiri.

Ku munsi w'ejo nibwo abapolisi bagize umutwe RWAFPUII-9 bazahagurukana i Kigali n'icyiciro cya mbere cy'Itsinda RWAFPUI-10 berekeza mu gihugu cya Centrafrique, mu gihe icyiciro kizaba gisigaye n'abagize umutwe wa RWAPSUI-9 bazerekeza muri iki gihugu mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-460-bitegura-kujya-mu-butumwa-bw-amahoro-bahawe-impanuro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)