Yashimangiye ko gusura inzibutso no kuganira n'ababaye mu mateka ashaririye y'u Rwanda mu 1994 ku bashakashatsi bo ku rwego mpuzamahanga, bifite isomo bibasigira.
Ibi Dr Ruvebana Etienne yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ku ya 22 Mata 2024, ubwo abagize itsinda rya Kaminuza y'u Rwanda n'abandi 40 barimo abashakashatsi n'abanyeshuri muri za kaminuza muri Suède, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata bakanasura umudugudu w'icyitegererezo w'ubumwe n'ubwiyunge mu Karere ka Bugesera.
Aba banya-Suède, baje mu Rwanda aho bitabiriye inama ngarukamwaka nyuguranabitekerezo ihuriweho na Leta y'u Rwanda na Suède ku bijyanye n'ubushakashatsi binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda.
Dr Etienne Ruvebana yagize ati 'Aba bashakashatsi bari mu nzego zinyuranye kuko harimo abakora ubujyanye no gukemura amakimbirane, abakora ubujyanye n'indwara zo mu mutwe n'abandi benshi. Icyo tubasaba ni ukugira imyumvire ijyanye n'ukuri kwa nyako kw'aho ibintu byabereye.'
Yakomeje avuga ko 'Iyo bafite imyumvire iriyo, bifite icyo bifasha mu guhangana na ba bandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bakanayipfobya.'
Ubwo bageraga mu mudugudu w'icyitegererezo w'ubumwe n'ubwiyunge, bahawe ubuhamya bwa Nemeye Xavier wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko nubwo bari bafite ubuyobozi bubi bwabashoye mu bwucanyi nabo ubwabo bagize amahitamo mabi kuko 'Iyo duhitamo neza tuba twarumvise ibyo tugiye gukora ibyo ari byo.'
Bateze amatwi kandi Niyonagira Laurence, Jenoside yabaye atwite afite n'undi mwana muto ariko akabasha kurokoka. Yagarutse kandi ku rugendo rw'ubumwe abihamirisha kuba umwana we yarashakanye n'uw'uwakoze Jenoside kandi babanye neza.
Nyuma y'amateka mabi baganirijwe ubwo basuraga urwibutso bakanumva ubuhamya bw'abayabayemo, aba bashakashatsi bashimye uru rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge bumaze kugerwaho, nabo bizeza umusanzu.
Helene Ahlborg, umushakashatsi mu rwego rw'ingufu zirambye, yagarutse ku kuba mu bihe bya none hari kugaragara benshi bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane abo mu miryango mpuzamahanga, akaba ariyo mpamvu bakwiye kubirwanya.
Yagize ati 'Mu Rwanda hari amateka adasanzwe Isi ikwiye gutega abatwi, abantu baza hano bakabyibonera nibo bakwiye kuba abatangabuhamya babyo ku rwego mpuzamahanga buri wese yabikora mu buryo bunyuranye.'
Aba banya-Suède, bazamara iminsi itatu mu Rwanda, aho biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo zinyuranye zirimo kureba ibyakozwe mu mwaka washize binyuze mu bufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda na Suède, hanareberwe hamwe ibikwiye gukora muri 2024/2025.
Amafoto: Shumbusho Djasiri