Abategetsi b'u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n'abajenosideri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024 hafi isi yose yifatanyaga n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Burundi ni kimwe mu bihugu bike byifashe, byanga kugira ubutumwa bitanga bwo gufata Abanyarwanda mu mugongo.

Abasesenguzi mu bya politiki, barimo n'Abarundi, bagaye iyi myitwarire y'abategetsi b'u Burundi, kuko, n'ubwo ibihugu byombi byaba bifite ibyo bitumvikanaho, ntabwo bari kwirengagiza ko Jenoside ari icyaha ndengakamere gikorerwa abatuye isi yose, kuyamagana rero bikaba ari inshingano za buri wese ushyira mu gaciro.

Byongeye, 'umuturanyi ni umuzimyamuriro', nk'uko bizwi mu muco u Rwanda n'u Burundi bisangiye. Ntitwiriwe tuvuga ko uyu mugani u Rwanda rwanawushyize mu bikorwa, ubwo muw'2013 rwatabaranaga ingoga, rukajya kuzimya isoko rya Bujumbura ryagurumanaga.

Abategetsi b'u Burundi birengagije ko ibyago by'umuturanyi biba ari ibyawe, kumutabara no kumwihanganisha bikaba mu by'ukuri ari ukumuguriza. Ushobora kudakunda umututsi rwose. Icyakora kwirengagiza Jenoside yamukorewe, bigusanisha cyane na bene kuyikora.

Ntituvuze ko abategetsi b'u Burundi bishimiye ibyago by'umuturanyi, nubwo bizwi ko hari abari mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwabishidikanyaho yareba ibaruwa (y'ibanga ariko dufitiye kopi), Perezida Evariste Ndayishimiye yandikiye Minisitiri w'Intebe tariki 06/07/2022, asaba ko haba ubwitonzi mu gusaba ihererekanya ry'abanyabyaha hagati y'ibihugu byombi, kuko muri CNDD-FDD na FRODEBU harimo abarwanashyaka benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yandika iyi baruwa, Perezida Ndayishimiye yirindaga kwikora mu nda!

Mu gihe Loni yemeje ko mu gusobanura ibyabaye mu Rwanda muw'1994, hakoreshwa imvugo'JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI', ndetse ubu ku isi yose ikaba ariyo mvugo idakuka, ibyegera bya Perezida Ndayishimiye byo biracyakoresha nkana imvugo iteza urujijo. Urugero ni nk'inyandiko Ambasaderi Willy Nyamitwe yashyize ku rubuga rwa X, aho avuga' JENOSIDE YO MU RWANDA', imvugo asangiye n'abajenosideri n'abandi babari inyuma, igamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Ibi byose ariko ntibitunguranye ku muntu ukurikirana ibibera muri aka karere k'Ibiyaga Bigari. Niba se Perezida Ndayishimiye yarohereje abasirikari b'u Burundi gufasha Leta ya Tshisekedi n'abajenosideri bo muri FDLR gutsemba Abatutsi bo muri Kongo, ni hehe handi abahishe ?

Iyi myitwarire itakijyanye n'igihe y'abayoboke ba CNDD-FDD, iragaragaza rya rondabwoko ryabagize imbata. Baribeshya ko ibafasha kwigarurira imitima y'abo bita 'rubanda nyamwinshi', batazi ko ushyigikira umurozi ejo akakumaraho urubyaro.

The post Abategetsi b'u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n'abajenosideri appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abategetsi-bu-burundi-banze-gutatira-igihango-bafitanye-nabajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abategetsi-bu-burundi-banze-gutatira-igihango-bafitanye-nabajenosideri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)