Abayobozi b'Ikigega cyo gusana imihanda bariye iminwa imbere ya PAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo cyatangiye gitera inkunga isanwa ry'imihanda ireshya na kilometero ibihumbi bibiri, mu 2022 babongerera ibindi ibihumbi bibiri biba ibihumbi bine.

Muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2022/2023 hagaragaramo ko iki kigo cyishyuye amafaranga arenga miliyari 1 Frw ku mihanda yasanwe nyamara nta mukozi wacyo wayisuye.

Umuyobozi Mukuru wa RMF, Thomas Sibomana yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry'imari n'umutungo, PAC, ko impamvu batagiye basura myinshi mu mihanda bagiye bishyura ari uko babaga babonye raporo ya RTDA yemeza ko ibikorwa byakozwe.

Ati 'Twakoraga uburyo bwo gufata impagararizi ubundi tugasaba abafatanyabikorwa bacu nka RTDA tuti muturebere niba ibikorwa byabo byose muri raporo zabo z'umugenzuzi w'umushinga no kuba izo nyemezabuguzi zemeJwe kurwego rwa RTDA tukavuga tuti ibi twashobora kubishingiraho kugira ngo rwiyemezamirimo yishyurwe.'

Depite Bakundufite Christine yavuze ko uwasinye ngo ayo mafaranga asohoke byari bikwiye kumutera ubwoba.

Ati 'Nta kuntu nshobora gufata amafaranga nkayishyura nk'ikigo ngo kanaka yandebereye. Iyi mihanda mwishyuye ibaye iri muri yayindi umugenzuzi avuga gusenya urebwa bwa mbere ni wawundi wishyuye amafaranga.'

Mu byagaragajwe harimo imihanda Kigali-Muhanga-Akanyaru, Muhanga-Ngororero-Mukamira-Meru, n'ikiraro cya Nyabarongo kiriho ibinogo byinshi kandi cyaragiyeho miliyari 1.4 Frw.

RMF igaragaza ko umuhanga Kigali-Muhanga-Akanyaru nta buzima ugisigaranye ndetse n'imirimo yo gusana ihakorerwa ngo ari ukugira ngo udafungwa burundu.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Depite Muhakwa Valens ati 'Njye numvise ari igisubizo kidasanzwe, ni ukuvuga ngo namwe murumva ari nko kuyajugunya. Ariko se koko ni ko byakagombye kugenda?'

Depite Mutesi Anitha amaze kubona gusubiza ibibazo byose byananiranye yahise abaza ati 'Umuyobozi Mukuru atubwire imwe imihanda iyo mwaba mwarasuye mukayishyura nibura mwahageze.'

Depite Muhakwa ati 'Muduhe urugero rw'imihanda mwasuye mbere yo kwishyura'

Sibomana yavuze ko umuhanda bashobora kuwusura nka kabiri mu byiciro bine bishyuye, bituma abadepite bavuga ko ibintu byose bumva bisubiye irudubi.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d'Arc ati 'Wakwicara mu biro ukavuga ngo ngiye kwishyura gusa, ahubwo ndumva mudusubije inyuma.'

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana yagaragaje ko ubusanzwe RTDA itanga amasoko yo gusana imihanda, RMF ikazishyura imirimo yakozwe.

Ati 'Twari twatangiye inzira yo gutegura uburyo bushya bwo gusana imihanda harimo no kureba uruhare rwa RMF ariko ni inyandiko tukinonza, mubitwemereye twafata iyo nshingano yo kugira ngo duhuze neza izo nshingano ziri muri RMF no muri RTDA hanyuma turebe igikwiye harimo no kureba niba ari inshingano zajya mu rwego rumwe.'

Abimana yanavuze ko gusana imihanda biza nyuma yo kubaka imihanda, bityo ko hari kubakwa uburyo bwatuma imihanda isanwa kandi neza.

Ubuyobozi bwa RMF bwananiwe gusobanura uko bishyura imihanda batarayisuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muduhe-urugero-rw-umuhanda-mwasuye-abayobozi-b-ikigega-cyo-gusana-imihanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)