Adrien Misigaro na Rev. Antoine Rutayisire ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba tariki 29 Kamena 2024, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi batuye muri kiriya gihugu gusabana n'Imana, binyuze mu ijambo ry'Imana ryateguwe ndetse n'ibihangano bya Adrien Misigaro.

Adrien Misigaro wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Nzagerayo' yabwiye InyaRwanda ko bazamara amasaha umunani baramya Imana, kandi ko yiteguye kuzafasha abakristo gusabana n'Imana.

Ati 'Niteguye kwitabira ubutumire bw'urusengero rwo muri Edmonton muri Canada badutumiyemo tariki 29 Kamena 2024. Bateguye amasaha umunani (8) yo kuramya no guhimbaza Imana, rero nzafatanya n'abo.'

Uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana wateguwe na Kingdom Minded Church. Adrien Misigaro yavuze ko yiteguye gutarama muri uyu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kandi azaririmba ari kumwe na Band ye bazafatanya.

Ati 'Ndi kwitegura, nzajyana na 'Band' yanjye dufite amasaha umunani (8) yo kuramya Imana.'

Uyu muhanzi avuga ko muri Gicurasi afite n'ibindi bitaramo yatumiwemo azahuriramo n'abandi bahanzi, birimo n'ibyo gutaha urusengero rushya. Avuga ko muri iki gihe anahugiye mu kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, nyuma ya 'Niyo Ndirimbo' yakoranye na Ngabo Medard Jorbet [Meddy].

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ntuhinduka', aherutse i Kigali mu rugendo rwo kwagura ibikorwa by'umuryango yashinze 'MHN' ukora ibikorwa by'urukundo, kandi ugafasha benshi kuramya Imana.

Ni urugendo kandi yanakoresheje mu gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya Gatatu amaze igihe ari gutegura, afatanyije na ba Producer batandukanye, yaba mu buryo bw'amajwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).

Adrien aherutse kubwira InyaRwanda ko buri ndirimbo iri kuri album ye uko ari umunani yayanditse mu murongo w'ijwi ry'Imana ivugana n'umuntu'.

Ati "Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo butatu; indirimbo nyinshi nandika ari isengesho nyinshi zisaba cyangwa se ziramya Imana mbese nk'umuntu mvugana n'Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira ubutumwa abantu."

Uyu muhanzi anakora indirimbo z'aho umuntu atega amatwi akumva Imana icyo ivuga. Adrien avuga ko abantu banyuze mu bintu byinshi birimo nk'icyorezo cya Covid-19, intambara zidashira n'ibindi, aho buri wese ashobora gutekereza akibaza niba Imana ikimwibuka.

Misigaro avuga ko buri wese akwiye gufata umwanya akitekerezaho, kandi akumva ko Imana ishobora byose, kandi iyo ivuze itanga ihumure 'imitima yacu igatuza'.

Muri iyi ndirimbo 'Ninjye ubivuze' yitiriye album ye, uyu muhanzi aririmba abwira buri wese ko Imana ihindura amateka y'ubuzima bwa buri wese.

Ati "Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravuga nanjye, Imana irambwira iti wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye ubivuze, ninjye uzi aho nkwerekeza kandi ntabwo nzagusiga."

Misigaro avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha buri wese. Kandi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza ku kumvikanisha ubufasha bw'Imana.

Ati "Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi album. Nari maze igihe narafashe akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu cyiza cyane, kandi nziko abantu bazabyumva."


Adrien Misigaro yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada


Rev. Antoine Rutayisire ategerejwe muri Canada aho azafasha Abakristu gusabana n'Imana binyuze mu ijambo ry'Imana


Adrien Misigaro yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya nyuma ya 'Niyo ndirimbo' yakoranye na Meddy


Iki gitaramo gishamikiye ku mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba tariki 29 Kamena 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTEREYE UMUSOZI' YA  ADRIEN NA KELLIA GAHIMBARE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142176/adrien-misigaro-na-rev-antoine-rutayisire-batumiwe-mu-gitaramo-cyo-kuramya-muri-canada-142176.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)