Agiye kugaruka i Kigali! Rutahizamu Joachiam Ojera wakanyujijeho muri Rayon Sports akaba ari kubarizwa mu Misiri, yamaze kumvikana n'ikipe imwe mu zihemba neza i Nyarugenge - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Uganda, Joakim Ojera wakanyujijeho mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y'uko bitamuhiriya mu ikipe ya Al Mokawloon Al Arab SC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Misiri, ubu yaze kumvikana n'ikipe imwe mu zihemba neza i Nyarugenge.

Ojera utaratinye kugaragaza ko yishimiye mu Rwanda, yamaze kumvikana na Police FC, akaba azayikinira umwaka utaha.

Amakuru atugeraho, avuga ko Joachiam Ojera na mbere yuko ajya mu Misiri, yari yabanje kuvugana na Police FC, maze abemerera ko agiye gushaka amafaranga mu Misiri by'igihe gito, ubundi akagaruka.

Mu mezi atandatu amaze mu Misiri, Joachiam Ojera ntabwo byamugendekeye neza kuko yananiwe kwitwara neza.



Source : https://yegob.rw/agiye-kugaruka-i-kigali-rutahizamu-joachiam-ojera-wakanyujijeho-muri-rayon-sports-akaba-ari-kubarizwa-mu-misiri-yamaze-kumvikana-nikipe-imwe-mu-zihemba-neza-i-nyarugenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)