Amafoto arivugira- Perezida Kagame ku kimushi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10 na Royal Fm kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024. Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zirimo urugendo rw'imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubuzima bw'urugamba yabayemo n'ibindi.

Yavuze ko nk'Umukuru w'Igihugu iyo asubije inyuma amaso akareba ibibazo byose u Rwanda rwanyuzemo n'aho rugeze, bishimangira iterambere ridasanzwe buri wese atari gupfa gutekereza iyo hatabaho imbaraga za buri umwe no gufatanya.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko buri wese afashe umwanya wo kwitegereza amafoto yo mu 1990 kugeza mu 1994, akongera kureba amafoto ya kiriya gihe kugeza ubu, abona ko igihugu cyahindutse mu nguni zose z'ubuzima.

Amafoto ntabeshya. Ati "Ujye ureba n'amafoto gusa ubwayo, urebe ifoto y'u Rwanda mu 1990, 1994 wongere urebe amafoto ubu ngubu, amafoto arakwereka, araguha inkuru y'ibyabaye.'

Kagame yavuze ko muri iriya myaka y'1990 n'1994, Abanyarwanda babaye mu buzima bugoye bw'itotezwa, aho ibikorwaremezo byinshi byari byarasenywe.

Ariko ko mu Rwanda rwa none 'abantu barabanye, ntawe utotezwa, ntawe ugenda ku muhanda ngo abazwe ngo wowe uturuka he, iso ni inde? w'uw'ubuhe bwoko? Ntawe ujya kujya mu ishuri ngo bamubaze aho bavuka, ntawe ujya ku kazi ngo mubaze, igihugu gitera imbere..."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko ubukungu bw'igihugu (GDP) mu 1990 na 1994 bwari hasi ya Miliyari ebyiri z'Amadorali, ariko ubu bugeze kuri Miliyari 15 z'Amdorali.

Agereranya aho u Rwanda ruvuye nko kuva ikuzimu. Ati "Urwo rugendo ubwarwo ruragusobanurira. Bikanakwereka ko hakiri umuvuduko ugana no ku bindi bizagerwaho vuba cyangwa mu gihe kindi kigera kure..."

Yavuze ko iyo urebye igishushanyo cy'Igihugu muri rusange, cyangwa se ukajya mu cyaro ubuzima abaturage babayemo muri iki gihe 'bitandukanye/butandukanye inshuro nyinshi n'uko bari bameze kiriya gihe."

U Rwanda yifuza gusaziramo:

Perezida Kagame yavuze ko igihe azaba agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yifuza kuzakomeza kuba mu Rwanda rurimo Abanyarwanda babanye neza n'iyo baba bafitanye ibibazo bikaba ari ibisanzwe, kandi bikagira ababikemura.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko yifuza u Rwanda rutekanye, ruteye imbere aho ikintu cyose gikorwa ku murongo, kandi kibereye buri muturarwanda.

Yatanze urugero rwumvikanisha ko u Rwanda yifuza, rukwiye kuba rwujuje byose bisabwa byafasha ufite indwara iyo ari yo yose kuvurirwa mu gihugu aho kuba hanze y'Igihugu.

Ati "[…] Buri gihe ikintu cya mbere utekereza iyo witsamuye abandi bajya muri Kenya, abajya muri Afurika y'Epfo, nditsamuye mfite ibibazo, ndashaka kujya kuvuzwa mu Buhinde, uko kwitsamura kuki tutakuvura hano, kuki tutaha abo bantu serivisi ngo tubikorere hano?..."

Perezida Kagame yavuze ko yifuza gusazira mu Rwanda rufite ubushobozi bwo kuvura indwara zose, aho Abanyarwanda bazaba batekanye kandi bashyize hamwe
Perezida Kagame yavuze ko hari ibigaragaza ko ubuzima bw'abaturage bwahindutse mu myaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141499/amafoto-arivugira-perezida-kagame-ku-kimushimisha-iyo-arebye-u-rwanda-yifuza-gusaziramo-141499.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)