Amb Harerimana yasezeye kuri Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa 23 Mata 2024.
Perezida Suluhu yashimiye Amb Harerimana akazi gakomeye yakoze katumye ibihugu byombi bikomeza kubana neza.
Yagaragaje ko yizeye ko na ambasaderi mushya [Gen Nyamvumba Patrick] azakomeza gukora neza, agateza imbere umubano uhamye usanzwe uranga ibihugu by'abaturanyi babana kivandimwe.
Inama y'Abaminisitiri yateranye tariki 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yagennye Gen Patrick Nyamvumba nka ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.
Yari yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu tariki 25 Nzeri 2023, asimbuye Gen Maj Charles Karamba.
Amb Fatou Harerimana na we yahise ahabwa kuba ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan.
Mbere yo gusezera kuri Perezida Suluhu, Amb Harerimana yabanje guhura n'abahagarariye ibihugu bya Afurika muri Tanzania abasezeraho anabashimira uko bamufashije kwishyira akizana mu gihe gito.
Tariki 20 Mata 2024, abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania n'Abanyarwanda batuye n'abakorera muri icyo gihugu bamukoreye ibirori byo kumusezeraho.
Amb Harerimana afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, Yabaye Umusenateri ndetse yanabaye Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.