Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Mata 2024, cyitabirwa n'abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania n'abanyarwanda batuye n'abakorera muri icyo gihugu.
Amb. Harerimana yashimiwe imikoranire yamuranze mu gihe gito yari amaze muri Tanzania ndetse anashimira umuryango w'Abanyarwanda batuye n'abakorera muri icyo gihugu ku rukundo bakunda u Rwanda.
Yashimye kandi Guverinoma y'u Rwanda ikomeje kumugirira icyizere mu nshingano zo kubaka igihugu.
Yongeye kwibutsa umuryango w'Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, ko hari amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite ategerejwe muri Nyakanga 2024, abasaba kwitegura no kuyagiramo uruhare, imigendekere yayo ikazaba myiza.
Mbere y'igikorwa cyo kumusezeraho muri Tanzania, Ambasaderi Harerimana yahuye n'abahagarariye ibihugu bya Afurika abasezeraho anabashimira uko bamufashije kwisanga muri bo mu gihe gito.
Yanabashimiye kandi ko bifatanyije n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, anizeza ko imikoranire myiza n'ubwo bushuti bagiranye bizakomeza.
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Gashyantare 2024 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yagennye Gen Patrick Nyamvumba, nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania usimbura Fatou Harerimana wari muri uwo mwanya.
Kuri uwo munsi kandi nibwo Ambasaderi Fatou Harerimana yegenwe nk'uhagararira u Rwanda muri Pakistan.
Ambasaderi Harerimana yavuye muri Tanzania nyuma y'amezi make kuko yashyikirije Perezida Samia Suluhu Hassan impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu muri Nzeri 2023 asimbuye John Mirenge.
Harerimana afite uburambe bw'imyaka irenga 20 mu Nteko Ishinga Amategeko, Yabaye Umusenateri ndetse yanabaye Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora.