Amerika: Umugabo yitwikiye imbere y'urukiko Trump yaburaniyemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi yo muri uyu mujyi yatangaje ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora ibi ariko ko abatangabuhamya batangaje ko yagaragaye azenguruka hanze y'uru rukiko, mu minota mike atangira kujugunya inyandiko mu kirere, mu kanya nk'ako guhumbya atangira kwimenaho amavuta ahita yitwika.

Umuyobozi wa Polisi y'Umujyi wa New York, NYPD, Jeffrey Maddrey, yatangaje ko umupolisi umwe n'undi ushinzwe umutekano w'urukiko bakomeretse byorohereje ubwo bageragezaga kuzimya uyu mugabo.

Maxwell yahise yihutanwa kwa muganga, ariko nyuma y'amasaha 10 agejejewe mu bitaro byo muri uwo mujyi, yahise yitaba Imana kuko yari yakomeretse bikabije.

Trump yarari imbere mu rukiko kuko yari yagiye mu gikorwa cyo gutoranya inyangamugayo z'urukiko zizareberera urubanza rwe, ariko ibi bikimara kuba yahise ahava.

Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo mu rubanza rwa Trump cyasubukuwe ku mugoroba w'uwo munsi, abacamanza banzura ko bazatangira kumuburanisha mu mizi ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

Muri Amerika, Umugabo witwa Maxwell yitwikiye imbere y'urukiko i Manhattan, ahari hari kubera urubanza rwa Trump



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-umugabo-yitwikiye-imbere-y-urukiko-trump-yaburaniyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)