Iki gitero cyabaye mu ijoro ry'itariki ya 13 ishyira iya 14 Mata 2024, Amerika, u Bwongereza n'u Bufaransa byafashije Israel guhangana na Iran yavugaga ko iri kwihorera ku gitero Israel yagabye kuri ambasade yayo muri Syria kigahitana abantu barindwi mu ntangiriro za Mata 2024.
Umuvugizi wa White House mu by'umutekano, John Kirby ubwo yari abajijwe n'abanyamakuru niba ubufasha bwo guhanura ibitero by'umwanzi Amerika yahaye Israel bushoboka no ku bitero by'u Burusiya kuri Ukraine, yavuze ko ibyo bidashoboka kuko izo ari ingamba ebyiri zitandakanye.
Yagize ati 'Nari niteze iki kibazo. Aya ni amakimbirane atandukanye, ni ibirere bibiri bitandukane ndetse n'imiterere y'icyo bapfa iratandukanye. Gusa Perezida Biden yabivuze neza intambara igitangira ko Amerika itazigera yivanga muri ariya makimbirane mu buryo bwo kurwana.'
Iki gisubizo Amerika yatanze gisa kandi n'icyatanzwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bwongereza, David Cameron na we wavuze ko kuba NATO yakwivanga mu ntambara y'u Burusiya na Ukraine ishaka guhangana n'u Burusiya byaba ari akaga gakomeye, ahubwo ko Ukraine ikeneye system z'ubwirinzi bwo mu kirere.
Ikinyamakuru RT cyanditse ko Uburengerazuba bw'Isi bwiteguye gukomeza gutanga ubundi bufasha bwose kuri Ukraine kugeza igihe cyose intambara izamara ariko ko kwinjira mu ntambara byeruye barwanira Ukraine byo bidashoboka.
N'u Bufaransa bwari bwavuze ko kohereza ingabo muri Ukraine bishoboka bwaje nyuma kuvuga ko ubufasha bundi bushoboka buzahabwa Ukraine ariko ko izakomeza kurwanisha ingabo zayo gusa.