Amakuru dukesha Radiyo Rwanda avuga ko hari ibigo byinshi byubakiwe ibikoni ariko bifite ikibazo cyo kubura muvero zo gutekeramo abanyeshuri ndetse mu Karere ka Musanze hari ibigera ku munani bifite icyo kibazo.
Mu Rwunge rw'amashuli rwa Birira ruherereye mu Murenge wa Kimobanyeshuri barya ari uko bakoze urugendo rutari ruto, aho usanga burirana ibiryo bishyushye umusozi babivanye aho biba byatekewe.
Umunyeshuri umwe yagize ati 'Kubera ko igikoni kiba kure kandi ikigo cyacu kiba ahantu hameze nk'umusozi, iyo imvura yaguye ubwo birumvikana n'umuhanda udakoze neza abanyeshuri bagenda bakandagira mu byondo hakabaho kunyerera noneho babizamura bakaba bahura n'ibyago bakabimena.'
Umwarimu umwe yagize ati 'Ikibazo giterwa no kuba tudafite izo nkono, icya mbere ni uko abana bakora urugendo bikoreye ibiryo kugira ngo babigeze ku mashuri aho barira n'ubwo atari rurerure cyane ariko ruravunye kuko ni ukuzamuka umusozi.'
Yongeyeho ko byagiye binagaragara ko bitaborohera kubahiriza amasaha kubera urugendo abanyeshuri bakora kugira ngo babone ibiryo.
Uretse kuri urwu rwunge rw'amashuri rwa Birira, ku bindi bigo by'amashuri nko ku Rwunge rw'amashuri rwa Kabushinge n'ishuri ry'imyuga rya Rwaza hagaragara imbogamizi y'amasafuria adakwiramo ibiryo by'abana n'amashyiga yenda guhirima ndetse n'aho gutekera hato hatagenewe kuba ibikoni, mu gihe usanga ibikoni bubakiwe kubera kuburamo ibikoresho ibyinshi byarahindutse ububiko bw'ibikoresho.
Umwe mu batekera banyeshuri yagize ati 'Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi kiriya gikoni gishya bakazana ibyangombwa byacyo kigakora.'
Yongeyeho ko kudatekera muri muvero bituma bakoresha amasiteri 9 y'inkwi mu gihe bagakwiye gukoresha atatu gusa.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kayiranga Théobald, we yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bamaze kukigeza kuri Minisiteri y'Uburezi.
Ati 'Hari ibigo bigera ku munani dufite mu Karere ka Musanze bifite ibikoni ariko bitarahabwa muvero ni icyizere dufite twahawe na Minisiteri y'Uburezi kuko twarayibimenyesheje.'
Minisiteri yUburezi yo ivuga ko hakenewe muvero zigera ku 1000 zigomba gusaranganywa ibikoni byubatswe ndetse zigera kuri 250 zimaze kuboneka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Uburezi, Charles Karake yagize ati ' Turimo turakora muvero 1000 zisaga hamaze kurangira muri gahunda mfite izigera kuri 250 igikurikiyeho ni ukureba izo 250 turaba tuzihaye ayahe mashuri.'
Yongeyeho ko mu gutanga izo muvero cyangwa se izo nkono zo gutekeramo abanyeshri hazibandwa ku bigo byubakiwe ibikoni.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amwe-mu-mashuri-atira-igikoni-kubera-kutagira-muvero