Ni imikino yo ku munsi wa 27 wa Primus national League wakinywe kuri uyu Wagatandatu saa kenda. Kuri Kigali Pelé Stadium ikipe ya APR FC yasabwaga kunganya gusa kugira ngo yegukane igikombe yari yakiriye Kiyovu Sports nayo yasabwaga gutsinda kugira ngo yirinde kugitwarirwaho.
Abafana b'ikipe y'Ingabo z'igihugu bari babukereye biteguye kwegukana igikombe ndetse banazanye udushya haba mu mifanire n'ibindi.Â
Hari abari bafite igitambaro kinini cyane kiriho ikirango cy'intare, cyanditseho amagambo agira ati "APR FC, Dominating Since 93" naho abandi bateze imishanana mu mabara y'ikipe yabo bihebeye.
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga:
Nzeyurwanda Djihad
Niyonzima Olivier Seif
Nizigiyimana Karim
Hakizimana Felicien
Mugiraneza FrodouardÂ
Richard Kilongozi
Mosengo Tansele
Regis Mbonyingabo
Ndizeye Eric
Nizeyimana Djuma
Leku Alfred
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:
Pavelh Ndzila
Fitina Omborenga
Nshimiyimana Yunussu
Ishimwe Christian
Niyigena Clement
Nshimirimana Ismael Pitchou
Niyibizi Ramadhan
Ruboneka BoscoÂ
Kwitonda Alain
Victor Mbaoma
Mugisha Gilbert
Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati ubona nta kipe nimwe irimo irasatira. Ku munota wa 13 Kiyovu Sports yaje kugerageza uburyo bwa mbere imbere y'izamu ku ishoti rya Kilongozi Richard gusa Pavelh Ndzila arikuramo.
Ikipe ya APR FC nayo yatangiye gusatira cyane ishaka igitego nkaho Nshimiyimana Yunussu yarekuye ishoti riremeye gusa Nzeyurwanda Djihad arikuramo.
Ikipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu,kuwa 28 Ruboneka Jean Bosco wari wabaye kapiteni kuri uyu mukino yarekuye ishoti riremeye maze umunyezamu arishyira muri koroneri itagize icyo ibyara.
Kiyovu Sports nayo yongeye kunyuzamo irasatira abarimo Alfred Leku na Karim Makenzi barekura amashoti gusa nti yabakundira ngo ajye mu izamu neza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yaje isatira cyane gusa gutereka mu nshundura bikaba ingorabahizi.
Kuwa 49 Nizeyimana Djuma yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yarahawe na Tansele gusa gusa arekuye ishoti rinyura impande y'izamu.
Nyuma y'iminota 2 gusa Mugisha Gilbert yahise akosora Kiyovu Sports atsinda igitego cya APR FC ku ishoti riremeye yararekuye.
Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura nkaho Kilongozi Richard yahinduye umupira washoboraga guteza ibibazo gusa umunyezamu wa APR FC aratabara.
Umukino waje kurangira Urucaca kwishyura byanze, intsindwa igitego 1-0.Ikipe ya APR FC yahise yegukana igikombe n'amanota 63 irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota 12 mu gihe hasigaye imikino 3 kugira ngo shampiyona isozwe.
Iki ni igikombe cya 5 ikipe y'Ingabo z'igihugu itwaye yikurikiranya.
Undi mukino waberaga kuri sitade y'akarere ka Bugesera aho ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Rayon Sports n'ubundi yaherukaga gutsindira kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro.Â
Uyu mukino Bugesera FC yawugiyemo isabwa gutsinda kugira ngo ive mu makipe arwana no kutamanuka muri shampiyona y'ikiciro cya kabiri gusa byaje kurangira Rayon Sports iyimuyeho iyitsinda ibitego 2-1.
Ni ibitego byatsinzwe na Eric Ngendagimana ku munota wa 56 na Charles Bbale kuwa 64 naho icya Bugesera FC cyo cyatsinzwe na Dushimimana Olivier ku munota wa 28.
Bugesera FC yahise ikomeza kuba ku mwanya wa 15 n'amanota 25 inganya na Etoile de l'Est ya nyuma gusa ikaba iyirusha ibitego izigamye.
Indi mikino yabaye, Amagaju FC yatsinzwe na Etoile de l'Est igitego 1-0 naho Marine FC itsinda Police FC ibitego 2-1.
Mbere yuko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Mugisha GilbertÂ
Thierry Froger mu mwaka we wa mbere muri APR FC yegukanye igikombeÂ
Igitambaro cyari cyazanywe n'abafana ba APR FCÂ
Ushaka kureba amafoto menshi yaranze umukino nyura hano
AMAFOTO: Ngabo Serge InyaRwanda