Ni mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa 26 ikipe ya AS Kigali yari yakiriyemo APR FC kuri uyu wa Mbere saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.
Ntabwo wari warabereye igihe bitewe nuko ikipe ya APR FC yari yagize ibyago ipfusha uwari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi Dr Adel Zrane.
Mbere y'uko uyu mukino unatangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka uyu mutoza wakomokaga mu gihugu cya Tunisia.
Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga:
Hakizimana Adolphe
Bishira LatifÂ
Ndayishimiye Thierry
Ishimwe Saleh
Ntirushwa Aime
Rucogoza Iliassa
Ebene Kevin
Felix Kone
Ishimwe Fiston
Erisa Ssekisambu
Shabani Hussein Tchabalala
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga:
Pavelh Ndzila
Fitina Omborenga
Nshimiyimana Yunussu
Ishimwe Christian
Niyigena Clement
Nshimirimana Ismael Pitchou
Taddeo Lwanga
Ruboneka BoscoÂ
Kwitonda Alain
Victor Mbaoma
Mugisha Gilbert
Nyuma yuko umusifuzi atangije umukino, ikipe ya APR FC yatangiye ihererekanya neza ariko ikabikorera inyuma mu rubuga rwayo gusa.
Uko iminota yagenda yiyongera n'abafana ba APR FC binjira muri sitade ni na ko n'abakinnyi bayo batangiye kugerageza uburyo imbere y'izamu nk'aho Kwitonda Allain Bacca yahaye umupira mwiza Victor Mbaoma bari imbere y'izamu, gusa atinda kuwutera wifatirwa n'umunyezamu.
Ku munota wa 11 AS Kigali nayo yagerageje uburyo imbere y'izamu ku ishoti ryarekuwe na Felix Kone, gusa umupira ushyirwa muri koroneri. Nyuma y'iminota 2 gusa iyi kipe y'Abanyamujyi yahise ifungura amazamu ku gitego cya Ishimwe Fiston ahawe umupira na Felix Kone.
APR FC nyuma yuko itsinzwe yahise imera nk'iriye amavubi ishaka igitego cyo kwishyura maze ku munota wa 15 ihita ikibona gitsinzwe na Alain Bacca nyuma yuko ba myugariro ba AS Kigali n'umunyezamu wayo Hakizimana Adolphe batinze gukoraho umupira kandi byashobokaga.
Umukino wakomeje ubona abakinnyi ba APR FC bari gukora amakosa cyane cyane ku ruhande rw'ubwugarizi nk'aho umunyezamu Pavelh Ndzira yihereye umupira Elissa Ssekisambu gusa ntiyabyaza amahirwe umusaruro.
Mbere yuko igice cya mbere kirangira ikipe y'Abanyamujyi yabonye ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego ku ishoti riremeye ryari ritewe na Ntirushwa Aime gusa umunyezamu aritambika.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1.Â
Mu gice cya kabiri n'ubundi AS Kigali yaje ikomeza gukina neza gusa gutereka mu nshundura bikaba ingorabahizi ku bakinnyi barimo Tchabalala na Ishimwe Fiston babonaga uburyo.
Ku munota wa 61 rutahizamu wa APR FC, Victor Mbaoma yahise abakosora atsinda igitego cya 2 ku mupira yarahawe na Ruboneka Jean Bosco.
Nyuma yo gutsindwa igitego cya 2 AS Kigali yatangiye gushaka uko yakwishyura ari nako umutoza wayo Guy Bukasa akora impinduka mu kibuga gusa bikomeza kugorana.
Kuwa 80 yarikibonye cyo kwishyura ku mupira uremereye warurekuwe na Iyabivuze Osee gusa umunyezamu wa APR FC aba ibamba awukuramo.
Nyuma y'iminota 2 gusa Rucogoza Eliasa ahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo bibyara umutuku ahita ava mu kibuga bica intege ikipe AS Kigali ,umuvuduko waruriho uragabanyuka.
Ku munota wa 90+2 Benedata Janvier wari winjiye mu kibuga asimbuye yaje gutsinda igitego cya 2 cya AS Kigali bituma n'umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.
Kunganya uyu mukino byasubitse ibirori kuri APR FC byo kwegukana igikombe cya shampiyona kubera ko iyo iwutsinda mu mibare byari kuba birangiye ikacyegukana hakibura imikino 4.
Kuri ubu iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yakomeje kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 60 aho irusha amanota 12 ikipe ya Rayon Sports iyikurikiye.
Alain Bacca yishimira igitego yatsinzeÂ
Uburyo Alain Bacca yatsinzemo igitego cya 1 cya APR FCÂ
Mbere y'umukino hafashwe umunota umwe wo Kwibuka umutoza wa APR warushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi uheruka kwitaba ImanaÂ
Ishimwe Fiston yishimira igitego yatsinze APR FC yahozemo
Chairman wa APR FC, Colonel Richard Karasira yari yaje kureba uyu mukinoÂ
Victor Mbaoma, Ruboneka Jean Bosco na Ismail Pitchou bishimira igitego cya 2
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba AS Kigali nyuma yo gutsinda igitego cya 2 cyo kunganyaÂ
Abafana ba APR FC bari biteguye kwegukana igikombe gusa birangira bidakunzeÂ
Abasifuzi basifuye uyu mukino bushyushya mbere yuko utangiraÂ
Ubwo abakinnyi byishyushyaga mbere y'umukinoÂ
AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda