Hamwe muri aho hakorewe ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ku musozi wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu yahoze ari Komine Rusumo, ubu ni mu Ntara y'Iburasirazuba.
I Nyarubuye rero habereye Jenoside yakoranywe ubugome bw'indengakamere, Abatutsi bariwe imitima, impinja zicishwa amabuye, abagore bishwe urubozo mu buryo butandukanye, hari interahamwe zaryaga abantu izindi zigatekesha amaraso y'abatutsi ibiryo, ibyo ni ibyihamirizwa na bamwe mu baharokokeye.
I Nyarubuye nk'uko habyitiriwe, ni umusozi ugizwe n'amabuye menshi cyane, muri Jenoside Yakorewe Abatutsi rero, abicanyi na yo bayahinduye inkuramaraso.
Habimana Theobard waharokokeye yagize ati 'Haguye abantu benshi cyane batagira uko bangana, bari bagannye iyi kiliziya [â¦] Aya mabuye asobanuye byinshi kuko ari muri bimwe byakoreshejwe kugira ngo bicwe, hakubitwagaho impinja, bafataga abantu bakabakubitaho, urumva ni ibintu byinshi kuri aya mabuye.'
Mukamusonera Odette na we waharokokeye na we yagize ati 'Niba umuntu ashobora gufata umuntu akamutema, amaraso akayashyira mu nkongoro akakubwira ngo nimuyanywe mugeze aho amata yageraga, niba umuntu ashobora kubaga umuntu akamukuramo umutima akawotsamo brochette akawurya akarya umuntu, njyewe mbona sinjya nanabyakira.'
Mu murenge wa Nyarubuye ni ho hubatse Paruwasi Gatulika ya Nyarubuye yiciwemo imbaga y'Abatutsi baje kuyihungiramo bavuga ko mu nzu y'Imana bahabonera amakiriro, biranga ahubwo bicwa urw'agashinyaguro.
Ni ahantu hubatse urwibutso rwa Jenoside rubitse imibiri isaga 59,168 y'Abatutsi bahiciwe, hakaba amateka akomeye ya Jenoside agaragaza uburyo Abatutsi b'i Nyarubuye bishwe.
Muri ibyo bimenyetso ndangamateka birimo imivure yifashishwaga n'Ababikira mu kwenga inzoga zo mu ntoki zabo, ariko interahamwe ziyifashisha zitema Abatutsi zigatega amarazo ngo zirashaka kumenya uko amaraso y'Umututsi asa.
Iyo ugeze mu rwibutso rwa Nyarubuye, uhabona ibisongo bicishaga abana b'abakobwa ubwo babaga bamaze kubafata ku ngufu, hakaba utwuma interahamwe zakoreshaga zisya inyama z'imibiri y'Abatutsi ndetse n'izindi bakazirya zidaseye, haboneka amabuye manini batyarizagaho imihoro yo kwica Abatutsi.
Uretse ibyo, kuri urwo rwibutso uhasanga n'ishusho ya Bikiramariya baciye umutwe bavuga ko yari afite isura y'Abatutsi.
Ku itariki 14 Mata buri mwaka, Akarere ka Kirehe n'inshuti ziturutse hirya no hino mu gihugu zibukiraho imbaga y'Abatutsi biciwe i Nyarubuye, dore ko ari yo tariki yiciweho abatutsi benshi.
Imyaka 30 irashize i Nyarubuye habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ni agasozi katasigaye inyuma mu iterambere mu nzego zinyuranye zaba uburezi n'izindi. Abarokotse Jenoside barubakiwe batuzwa ahantu heza.
Mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ntabwo Nyarubuye yasigaye, mu 2021 umurenge wa Nyarubuye wabaye uwa mbere mu karere ka Kirehe muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge, bakaba barahawe igikombe cy'ubumwe n'ubwiyunge.
Reba Icyegeranyo gisobanura ibyabereye I Nyarubuye
Video & Amafoto: Rwibutso Jean Damour