Babo yakuye umukoro mu biganiro byo #Kwibuka3... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ambasade y'u Rwanda mu Budage yatangaje ku rubuga rwa X ko iki gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata 2024 mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni.

Abitabiriye iki gikorwa bagikoreye ahitwa Potsdamer Platz mu Mujyi wa Berlin mu Budage, berekeza ku rwibutso rwa Jenoside, mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye kandi bahawe ikiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César n'abandi. Iki gikorwa cyo #Kwibuka30 cyabaye mu gihe, ku wa 6 Gashyantare 2024 ahitwa i Lauchringen mu Budage hatashywe urwibutso rwa Jenoside nyuma y'imyaka 30 ishize.

Ni urwibutso rwa mbere rwubatswe ku bufatanye bw'Umuryango Uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside, Ibuka, mu Budage ndetse n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y'igikorwa cyo #Kwibuka30, Babo yavuze ko amateka yumvise yamukoze ku mutima, bituma yiyemeza gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda rwifuzwa na buri wese.

Ati 'Nyuma yo kumva amateka ya Jenoside nk'umuhanzi icyo niyemeje ni ugufatanya n'ubuyobozi kubaka Igihugu, ndetse no kubwira urubyiruko hamwe n'abana nzabyara kubigisha amateka y'itegurwa rya Jenoside n'uko yahagaritswe, ku buryo abana banjye cyangwa urubyiruko bazamenya uko bubaka igihugu. Icyo nicyo cyemezo nafashe.'

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, yabwiye urubyiruko guhuza imbaraga mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bafite ubushake n'ubushobozi bwo kwifashisha imbuga nkoranyambaga n'izindi nzira bagaragaza ukuri.

Babo yavuze ko ubuhamya yiyumviye bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bwamusigiye umukoro wo 'gusigasira ubumwe n'ubwiyunge mu gihugu cyatubyaye nk'urubyiruko'. Ati 'Igihugu cyaratubyaye, dufite amateka yacu, hari ibyo twiga, ariko hari ibyo tutamenya, rero ni umwanya wacu wo kwiga amateka.'

Ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Kwibuka twiyubaka' nk'uko bitangazwa n'Inyoborabikorwa yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe); mu by'ingenzi bizazirikanwa muri iki gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi harimo;

Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y'Abanyarwanda, ubutabera n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda no guhora harwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.


Ambasaderi Igor Cesar [Uwa Gatatu uvuye iburyo] ari kumwe n'Abanyarwanda n'Inshuti mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Budage


Umuhanzikazi Babo [Ubanza Ibumoso] ari mu Magana y'urubyiruko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka


Babo yavuze ko ubuhamya bw'abarokotse Jenoside bwamuhaye umukoro wo kubaka Igihugu no kuzigisha amateka abazamukomokamo 


Ambasaderi Igor Cesar yaganirije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi


Ku wa 6 Gashyantare 2024, Ambasaderi Igor Cesar, yafunguye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Budage












Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti  "Kwibuka, Twiyubaka"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141752/babo-yakuye-umukoro-mu-biganiro-byo-kwibuka30-byahuje-abanyarwanda-mu-mu-budage-amafoto-141752.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)