Bahagaze neza barabizira - Clophas Barore av... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, Cléophas Barore niwe watangije ku mugaragaro iki gikorwa, atangiye abwira mu ncamake abitabiriye uyu muhango uko yinjiye mu itangazamakuru mu Gushyingo 1994 n'impanuro yahawe n'umubyeyi we mbere y'uko atangira gukorera ORINFOR (RBA).

Yagize ati: "Data yarambwiye ati 'ugiye mu itangazamakuru?' Nti ndumva nshaka kujyayo, arambwira ngo gukorera leta ntibyoroha, ariko hari abayikoreye bagihari uzamere nkabo uzitandukanye n'ikibi. Iryo jambo sinjya ndyibagirwa. Ntiyize mu mashuri ariko ubuzima bwigisha abantu."

Yakomeje avuga ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n'itangazamakuru, ariko hari bamwe mu barikoraga bitandukanyije n'ikibi.

Ati: "Ikibi rero nticyenda gushira ariko umuntu ashobora kudakora ikibi kandi ikibi gihari n'abakora ikibi bahari."

Yavuze ko abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe urupfu rw'agashinyaguro, aho yagize ati: "Babanje gupfa bahagaze no gutotezwa. Nimutekereze nk'umunyamakuru wagiye gufata nk'umunyamakuru wagiye gufata iriya disikuru ya Mugesera kandi ari akazi. Twumva byinshi, tukamenya byinshi, tukabona byinshi."

Barore yakomeje avuga ko imyaka ibaye 30, ariko abasomaga inkuru ndetse n'abumvaga Radio icyo gihe bakaba hari amazina y'abanyamakuru bakibuka kuko bakoze umwuga wabo neza mu buryo bukwiye. Yavuze ko kuri uyu munsi hibukwa abanyamakuru bose muri rusange.

Ati: "Ni umukoro wo kugira ngo dusubize amaso inyuma, tuvuge ngo bari abagabo, bahagaze neza barabizira. Hari abishwe bazira aho bakoraga, hari abishwe bazira ko bavugaga cyangwa bandikaga, ariko njyewe mu kanya nibwo natekerezaga ngo ariko icyo gihe Radio Rwanda, ORINFOR ko yari irinzwe byari byoroheye umututsi kwinjiramo?"

Yasoje avuga ko nubwo ababanje gukora umwuga w'Itangazamakuru batakiriho, abasigaye bariho ku bwabo kandi bariho kugira ngo bavuge ukuri kugira ngo hirindwe ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.


Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Barore Cleophas yagarutse ku buzima busharira abanyamakuru banyuzemo mu bihe bya Jenoside




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141852/bahagaze-neza-barabizira-cleophas-barore-avuga-ku-banyamakuru-bishwe-muri-jenoside-yakorew-141852.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)