Ishimwe Vanessa ukomoka mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, yavuze urupfu rw'agashinyaguro abavandimwe be n'ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishwe agasigara wenyine mu muryango.
Ni ubuhamya uyu mubyeyi wavukaga mu muryango w'abana 7 yahaye ikinyamakuru ISIMBI mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Batandatu baje kwicwa ndetse n'ababyeyi ba bo arokoka wenyine.
Ubwo Jenoside nyirizina yatangiraga ku mugaragaro Vanesa yari kumwe na nyina, gusa kuko bumvaga urusaku rwinshi nyina ajya kubaza ibyabaye, agarukana inkuru mbi y'uko bari kwica abatutsi, bigira inama yo guhungira mu gishanga cya CND.
Ubwo bateranaga nk'umuryango ngo basenge nyina yatangiye kuvuga ishapure yiyambaza umubyeyi Bikiramariya ndetse basaba Imana kubarokora, nibwo igitero cyabaguyeho.
Nibwo bahamagaye nyina wa Vanessa mu izina bati: "Turareba ko Bikiramariya wambaza ari bubakize".
Yavuze ko bahereye kuri se ubabyara, bamukubita impiri eshatu mu mutwe ndetse yicwa n'umuturanyi yari yaragabiye inka, amwica amubaza impamvu amwishe kandi bari inshuti, ndetse amwibutsa ko bari bafitanye igihango yaramugabiye, ariko amushyira ibitambaro mu kanwa kugirango adakomeza kuvuga, aramwica.
Yakomeje agira ati" Ubwo bageraga kuri mama bamukoreyeho ubufindo. Bamushishimuye igikumwe cy'urutoki kugera hafi y'inkokora bamubaza niba hari ikintu Bikiramariya ari kumufasha kuko basanze asenga''.
Nyuma batemye amaguru yombi bahereye mu ngasire, bamujomba n'icumu mu ijosi bamusiga aboroga atarapfa. Bahise bajya kuri mukuru we bamukuraho izuru.
Ibyo byakurikiwe no gufata mukuru wa Vanessa bamwambura imyenda bamufata ku ngufu ndetse bavuga ko bagiye kumujomba igisongo mu myanya y'ibanga, mama wa bo ataka abasaba kureka gutoteza umwana we, birangira bamutemyemo ibice bine arapfa.
Musaza we umukurikira yari muto bamukubise ku ngiga y'igiti kugeza ashizemo umwuka.
Ubwo Vanessa yabonaga ibikorewe abavandimwe be yashatse kwiruka ariko baramugarura bamutema ku maguru ndetse n'amaboko gusa we basiga adapfuye
Yagumye mu gishanga na bya bikomere kugeza igihe biboreye kubera kubura ubuvuzi ndetse imbwa zikajya ziza zikarya umuryango we abireba, na we zikaza kurigata ibisebe bye byari bimaze kubora.
Yaje kumva amakuru ko abahungiye mu gishanga bagiye kubagota bose bakicwa binyuze mu gutwika igishanga bagahiramo. Igishanga cyaratwiswe ku bw'amahirwe ahungira mu gahuru kari hafi aho, umuriro ugeze hafi y'igihuru urazima Imana iramurokora.
Yaje guhura n'abandi Batutsi bari baturanye bamubwira ko nyirarume akiri muzima ndetse bamugeza aho ari, atangira kujya amuvurisha ibyatsi, Interahamwe zaza akamukubita ku bitugu akamuhungana.
Ubwo Vanessa yari mu rugo yakiriye inkuru nziza ko Inkotanyi zaje gutabara izanywe na nyirarume. Ati: "Inkotanyi zabanzaga kukuganiriza, nyuma zikarokora ubuzima bwawe zabanje kukuremamo icyizere".
Yashimiye bikomeye bikomeye Inkotonyi ubwiotange zakoresheje kugira ngo zihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi.