Bamwakiriye nk'icyamamare ! Umukinnyi wa EtEtoile de l'Est yakiriwe bidasanzwe n'abanyeshu n'abayobizi b'ikigo ubwo yasubiraga ku ishuri avuye guhesha ikipe ye amanota 3 - Videwo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi wa Etoile de l'Est, Muhoza Daniel w'imyaka 17, yasubiye ku ishuri, yakirwa n'abanyeshuri ndetse n'ubuyobozi bw'Ikigo cya GS Gasetsa TSS mu buryo budasanzwe.

Ni nyuma yo guhesha amanota atatu Etoile de l'Est aho yinjije igitego cyayifashije gutsinda Marines FC 1-0 muri Shampiyona.

Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe yo mu Burasirazuba yiyongerera amahirwe yo kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu gihe yatsinda imikino ibiri isigaje.

Ubwo yasubiraga ku ishuri kuri GS Gasetsa TSS, yakiriwe byihariye n'abanyeshuri n'ubuyobozi, anahabwa amashyi y'urufaya mu kumwereka ko yishimiwe cyane. #RBASports pic.twitter.com/lcxzGeIjwL

â€" RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) April 29, 2024



Source : https://yegob.rw/bamwakiriye-nkicyamamare-umukinnyi-wa-yakiriwe-bidasanzwe-nabanyeshu-nabayobizi-bikigo-ubwo-yasubiraga-ku-ishuri-avuye-guhesha-ikipe-ye-amanota-3-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)