Mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Mata 2024 ni undi munsi wabayeho utangaje cyane ku baturage bose batuye mu Rwanda. Ni umunsi umuriro wabuze mu gihugu hose.
Muri iri joro ryo ku wa 28 Mata guhera mu masaha ya Saa kumi nebyiri umuriro wagiye mu duce dutandukanye.
Ubwo umuriro wari umaze akanya ugiye, nibwo abantu batangiye guhamagarana babazanya niba bo bafite umuriro, ariko uhamagaye undi akamubwira ko nabo ntawo bafite.
Abe mu mijyi yo mu ntara, mu byaro, mu mijyi iciriritse, ndetse no mu mujyi wa Kigali umuriro wari wagiye hose.
Uyu muriro wamaze hafi amasaha abiri ugiye kuko wagiye ahagana Saa kumi nebyiri ugaruka Saa mbiri n'indi minota. Abantu benshi bakomeje kwibaza icyaba cyateye ibura ry'uyu muriro kuko ari ubwambere bibaye.
Source : https://yegob.rw/bamwe-iri-joro-ntibazaryibagirwa-mu-ijoro-ryahise-mu-rwanda-hose-umuriro-wabuze/