Barasaba ko Abatutsi bishwe bakajugunwa muri Caraes Ndera bashyingurwa mu cyubahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubusabe bwatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye muri ibi bitaro kuwa 17 Mata 2024, hibukwa Abatutsi bari abakozi b'ibi bitaro, ababihungiyemo bakabyicirwamo, n'abishwe bakajugunwa mu nkengero zabyo ubu bakaba bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera.

Ngenzi Jean Felix uri mu bahungiye mu Bitaro bya Caraes Ndera ubwo yari afite imyaka irindwi y'amavuko agahungana na benshi bo mu muryango we ariko bakahicirwa, yasabye ko nubwo leta yasaba Abarokotse bagafatanya na yo gushyingura mu cyubahiro Abatutsi biciwe muri ibi bitaro bajugunwe mu cyobo kibirimo, byaruhura imitima y'abo mu miryango y'Abarokotse.

Ati ''Kiriya cyobo cyatawemo abacu, Interahamwe ntabwo zadushyingura ngo tubyemere. Ni zo zabanazemo uko bakirimo ni ko bakimeze. Turasaba ko nkuko inyigo yakozwe ariko bisa n'aho bitararangira neza, turasaba ko hajyamo agatege, ndetse natwe twarokotse twatanga umusanzu n'abandi bose n'Abanyarwanda muri rusange, tukavana abacu muri kiriya cyobo, tukaboza, tukabashyingura.''

Akomoza ku mateka y'ubwicanyi bwakorewe mu Bitaro bya Caraes Ndera mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi Mukuru w'bi bitaro, Frère Charles Nkubili, yavuze ko ibi bitaro byiciwemo Abatutsi benshi kuko byari birinzwe n'Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), bigatuma Abatutsi bagira icyizere ko bashobora kuharokokera bakahahungira ari benshi.

Nyuma MINUAR yaje gutwara abanyamahanga bose bakoraga muri ibyo bitaro ndetse n'izo ngabo ziragenda, bituma interahamwe n'abasirikare ba leta yakoze jenoside bagota Ibitaro bya Caraes Ndera bica Abatutsi benshi bari bahahungiye.

Ati 'Abatutsi bahahungiye ari benshi bakeka ko bahabona umutekano ariko siko byagenze kuko MINUAR yaje kuza ku itariki ya 10 na 11 Mata ipakira mu ndege ikitwa umuzungu wese barigendera.''

''Bityo baba batereranye Abatutsi benshi bari bahahungiye, maze interahamwe zibahukamo zirica nta kizikoma imbere. Kuva ku itariki ya 10 kugeza kuya 17 Mata 1994, hano muri Caraes byaracikaga, ari imiborogo n'imirambo myinshi y'Abatutsi bari bahahungiye.''
Abiciraga Abatutsi mu Bitaro bya Caraes Ndera muri icyo gihe bajyaga kubajugunya mu cyobo kiri muri ibyo bitaro cyari cyaragenewe kujugunwamo imyanda ariko kitakoreshwaga, gifite metero 30 z'ubujyakuzimu.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Théogene, yijeje abarokokeye muri ibyo bitaro ko ababo bishwe bakajugunwa muri icyo cyobo hari gukorwa inyigo y'uko cyacukurwa bagakurwamo bagashyingurwa mu cyubahiro, ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri Caraes Ndera rukavugururwa kuko abarushyinguwemo badashyinguwe neza.

Mu Rwibutso rwa Jenoside ruri mu Bitaro bya Caraes Ndera hashinguwemo Abatutsi 32.030. Hari gukorwa inyigo kugira ngo ruvugururwe.

Abahagarariye inzego z'umutekano bari mu bitabiriye iki gikorwa
Hafi y'uru Rwibutso rwa Jenoside ruri muri Caraes Ndera, hari icyobo cyapfundikiwe cyajugunwemo Abatutsi benshi biciwe muri ibyo bitaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/barasaba-ko-abatutsi-bishwe-bakajugunwa-muri-caraes-ndera-bashyingurwa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)