Baratinyitse kubera imiterere yabo: Abagore 1... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biratangaje kubona abagabo bubatse imibiri yabo igahinduka mu buryo budasanzwe, na none bitangaza kurushaho kubona abagore bakoze imibiri yabo ikenda kumera neza nk'iya bagabo cyangwa bakanabarusha.

Aba nibo akenshi usanga ku mbuga nkoranyambaga bagarukwaho cyane bavuga ko batinyitse bitewe n'imiterere yabo, mu gihe abandi babiteramo urwenya bavuga bati ''Ninde mugabo uzabasha gushaka umugore uteye kuriya?''

Ikinyamakuri Hollywood Life cyerekanye urutonde rw'abagore 10 bubatse imibiri yabo mu buryo butangaje kurusha abandi ku Isi, bagezweho mu 2024:

1. Nataliya Kuznetsova

Ku mwanya wa mbere mu bagore bubaste umubiri kurusha abandi ku Isi, hari Umurusiyakazi, Nataliya Kuznetsova w'imyaka 33 y'amavuko. Uretse kuba ayoboye abagore bubatse umubiri, asanzwe yibitseho agahigo ko  kuba umugore wa mbere mu Burayi uterura ibintu biremereye n'amaboko.

2. Stefi Cohen

Ni umwubatsi w'umubiri wabigize umwuga uri mu bagezweho muri America Latin. Stefi Cohen  w'imyaka 31, avuka mu gihugu cya Venezuela , asanzwe ari n'umutoza wihariye (Personal Trainer) ku bakobwa bifuza kubaka umubiri bagatera ikirenge mu cye.

3. Â Cydney Gillon

Umwiraburakazi Cydney Gillon ukomoka mu mujyi wa Atlanta muri Amerika, niwe uza ku mwanya wa Gatatu mu bagore bubatse umubiri kurusha abandi ku Isi. Cydney w'imyaka kandi asanzwe yibitseho amakamba ane ya 'Mrs Olympia' ari naryo rushanwa rya mbere rikomeye ku Isi mu byo kubaka umubiri (Bodybuilding).

4. Wivi Winkler

Viviane Winkler Lourenço, wamamaye ku izina rya Vivi Winkler, akomoka muri Brazil ndetse aherutse kuza ku mwanya wa Kabiri mu marushanwa ya 'World Bodybuilding Liga Carioca Championship' yabereye i Rio de Janeiro.

5. Vladislava Galagan

Yatangiye ari umunyamideli aza kubivamo yerekeza mu byo kubaka umubiri biramuhira. Vladislava Galagan w'imyaka 28 akomoka mu Burusiya, ndetse iyo atari mu marushanwa yo kwerekana umubiri, akora akazi ko gutoza muri 'Gym'.

6. Monique Jones

Umunyamerikakazi Monique Jones benshi bazi ku izina rya 'The Dark Destroyer', azwiho kuba abitse ibikombe bitatu bya 'IFBB Chicago' hamwe no kuba ari mu biraburakazi bubatse umubiri bashyirwa ku rutonde rw'abagore b'ibihe byose muri iyi siporo.

7. Shanique Grant

Nawe yibitseho ibikombe byinshi yakuye mu marushanwa ya 'American IFBB' aba buri mwaka ahuza abubaka umubiri. Kuva Shanique afite imyaka 19 yatangiye kumenyekana mu ruhando rw'abagore bubaka umubiri ndetse kuva mu 2018 yatwaye  'Women's Physique Olympia' inshuro 4 yikurikiranije.

8. Dana Linn Bailey

Yamenyekanye kuva mu 2013 ubwo yatwaraga irushanwa rya 'Olympia', kuva ubwo akagirirwa icyizere n'igihugu cye cy'Amerika cyagiye kimwohoreza kugihagararira mu marushanwa mpuzamahanga akanitwara neza. Dana Linn kandi afite inzu ikorerwamo imyitozo ngororora mubiri yitwa 'Warhouse Gym'.

9. Bakhar Nabieva

Azwi cyane ku izina rya 'Iron Lady', avuka mu gihugu cya Ukraine aho yatangiye kwamamara kuva mu 2017. Bakhar Nabieva mbere yo kwinjira muri siporo yo kubaka umubiri yari asanzwe ari umukinnyi wa Basketball.

10. Carriejune Bowlby

Asanzwe ari umunyamideli umurika cyane imyambaro ya Siporo uri mu bazwi ku mbuga nkoranyambaga. Carriejune Bowlby yinjiye mu byo kubaka umubiri afite imyaka 18 gusa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142445/baratinyitse-kubera-imiterere-yabo-abagore-10-bubatse-umubiri-kurusha-abandi-mu-2024-amafo-142445.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)