Mu 2002, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze imyaka umunani ibaye, mu Rwanda hashyizweho Inkiko Gacaca. Mu 2005, ni ukuvuga nyuma y'imyaka 11, nibwo izi nkiko zatangiye imirimo yazo zitangira gucira imanza abakekwagaho uruhare muri ayo mahano.
Bellefroid yagize ati 'Ndabyibuka neza mu 2005 abo mu Burengerazuba banenze u Rwanda bati kubera iki ubutabera, kubera iki mutashyira ingufu mu bwiyunge?'
Yakomeje agira ati 'Ndabyibuka nanone ko icyo gihe Abanyarwanda bavuze ko icya mbere bigenga ikindi kandi bavuze ko bazi neza igikwiriye gukorerwa abantu babo.'
Yavuze ko icyo gihe amahitamo y'Abanyarwanda yari ugutanga ubutabera mbere y'ubwiyunge, 'Kuko batagira ubumwe mbere y'ubutabera.'
Ibi uyu mwanditsi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ku ya 16 Mata 2024, ubwo herekanwaga filime mbaramakuru yakoze akayita 'Rwanda, les collines parlent', ugenekereje mu Kinyarwanda ni 'U Rwanda, Imisozi ivuga'.
Bellefroid, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu benshi batakundaga kuyivugaho cyane, bahoraga bacecetse kuko biyumvishaga ko ari amateka ashaririye bagomba kubana nayo.
Ati 'Ku bwanjye nabonye Gacaca nk'icyatumye abantu babohoka mu mitima bakavuga byinshi. Ni naho hakomotse izina ry'iyi filime.'
Iyi filime yakozwe mu 2005, yerekanwa bwa mbere mu Rwanda mu 2006. Ishingiye ku nkuru mpamo kuko yafatwaga mu bihe imanza za Gacaca zabaga ziri gucibwa. Igaruka cyane ku buryo imirimo ya Gacaca yagendaga umunsi ku munsi, impamvu zayo n'akamaro yagize kubutabera bw'u Rwanda.
Agaruka ku mpamvu zo kwerekana iyi filime nanone, Bellefroid, yavuze ko 'Hari filime nke zakozwe kuri Gacaca, iyi rero yaba ingirakamaro ku bantu bashaka gukomeza kuyikoraho ubushakashatsi no ku banyamateka.'
Ati 'U Rwanda rwatanze isomo rikomeye ku kiremwamuntu, bashatse umuti w'ikibazo kandi bagikemura mu buryo buboneye. Abashakashatsi bazakomeze bayigeho ariko ni ikintu kitarigera kibaho akandi ku Isi. Ubu nyuma y'imyaka 30 igihugu cyose kiremye, byose kubera Gacaca.'
Umushakashatsi ku mateka, Hélène Dumas, wakunze gukurikirana cyane imirimo ya Gacaca, yavuze ko ubu buryo bwatumye ubutabera butangwa mu buryo bwihuse kubera ubudasa bwabwo.
Ati 'Ikirenze kuri ibyo Gacaca yasize amakuru menshi kandi y'agaciro kanini cyane ashobora kwifashishwa n'uwo ariwe wese wakenera gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Mu mwaka wa 2012 nibwo Inkiko Gacaca zasoje imirimo zisiga imanza hafi miliyoni ebyiri ziciwe. Izo manza zasize inyandiko zisaga miliyoni 63. Izi manza zose zakoresheje ingengo y'imari igera kuri milioni 52 z'amadolari ya Amerika.
Izirenga miliyoni 48 muri zo zikaba zaramaze kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.
Imibare igaragaza ko imanza zirenga miliyoni 1,3 zari zishingiye ku mitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside mu gihe izisaga ibihumbi 638 zari zishingiye ku byaha byakorewe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.