Nimvuga Ben na Chance, wumva itsinda ry'umugabo n'umugore biyemeje gukorera Imana uko bashobojwe. Wibuke indirimbo ziryohera benshi nka: "Yesu Arakora", "Amarira", "Impano y'Ubuzima'', "Mu nda y'Ingumba", "Itegure Urahetse", "Urupfu" Fr Rene & Tracy, "Mu Bwami bw'Imana haraka", "Zaburi Yanjye" na "Kiganjani" imaze iminsi itatu iri hanze.
Aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zishingiye ku buhamya bw'ibyo babonesheje amaso yabo dore ko banyuze mu bikomeye birimo kubona urubyaro nyuma y'igihe kinini bategereje, ni ubwa mbere bataramiye muri Canada nyuma y'imyaka 7 bamaze mu muziki nka Couple. Bataramiye muri Canada bigizwemo uruhare na Ev. Willy Gakunzi wabatumiye.
Iki gitaramo cyiswe "Let's Worship Together with Ben and Chance" cyabereye muri Ottawa tariki 27 Mata 2024. Cyateguwe na Willy Gakunzi abinyujije mu muryango we w'ivugabutumwa witwa Heart of Worship In Action Foundation. Cyabimburiye ibindi byinshi aba baramyi bazakorea muri iki gihugu mu byiswe 'Canada Tour'.Â
Ben na Chance beretswe urukundo rwinshi n'abatuye muri Canada dore ko cyitabiriwe cyane ndetse amakuru inyaRwanda icyesha umwe mu bacyitabiriye ni uko amatike yacurujwe agashyira. Uwadushye amakuru yavuze ko yagiyeyp ashaka itike ya VIP arayibura kuko yose yari yashize, ku bw'amahirwe abona iyo mu myanya isanzwe, gusa nayo yaje gushira.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Mbanza Chance umwe mu bagize Ben & Chance, yadutangarije akari ku mutima we nyuma yo gutaramira bwa mbere muri Canada. Yavuze ko icyamukoze ku mutima kurusha ibindi ni "ukubona abantu benshiii bakunda Imana bakanakunda ibyo Imana itunyuzamo (indirimbo)".
Nyuma yo kuririmba indirimbo nyinshii cyanee hafi ya zose mu zo bafite kandi zose zikishimirwa cyane, kuko "nabonye ntanimwe batishimiye", Chance yabihaye agaciro kenshi ndetse agira icyo yisabira aba bakunzi babo. Ati "Icyo twababwira ni uko bakomeza kunezererwa Imana kuko ariyo yonyine yo kwizerwa".
Chance wari uherutse kusezeranya abanya-Canada igitaramo cy'umuriro muri Ottawa, yashimiye abitabiriye igitaramo cyabo ku bw'urukundo babagaragarije anabasabira umugisha mwinshi ku Mana. Ati "Ikindi nukubashimira cyanee kurukundo batugaragarije rwinshi rurenze Imana ibahe umugisha mwinshi".Â
Ben na Chance bakoze igitaramo gikomeye muri Canada bataramiyemo bwa mbere
Nyuma ya Toronto na Ottawa, Ben na Chance bazataramira muri Edmonton tariki 11 Gicurasi 2024, bakurikizeho mu mujyi wa Vancouver tariki 18 Gicurasi 2024, bazakurikizeho Winnipeg tariki 25 Gicurasi 2024, basoreze Montreal tariki 01/06/2024. Amatike yo kwinjira muri ibi bitaramo ari hanze. Kanda HANO ugure itike ya Toronto.
Willy Gakunzi wateguye ibi bitaramo yabwiye inyaRwanda ko "Ben & Chance yabatumiye bitewe n'ubuhamya bwabo bwiza abaziho. Ati "Ni abakozi b'Imana twakoranye mu bihe bitandukanye. Ni abantu nzi neza ko bafite umutima wo kuramya by'umwimerere. Twaririmbanye na Chance kera tukiri abana, na nyuma yaho nabanye na Ben nk'umuryango."
Yakomeje agira ati "Ni abantu twakomeje kugirana ubusabane ndetse tuza no gukorana indirimbo muri 2020. Ubwo nazaga gutangiza Heart of Worship in Action Foundation i Kigali muri 2019, ni bamwe mu baramyi nanone twakoranye. Muri make, Ben & Chance ni abakozi b'Imana nkunda, nubaha, nemera kandi mbonamo imbuto yo kuramya by'ukuri".
Willy Gakunzi wakoranye na Ben na Chance indirimbo bise "Uhoraho", avuga ko intego nyamukuru y'ibi bitaramo ari ukwagura ubwami bw'Imana, guhuza umubiri wa Kristo mu karere k'ibiyaga bigali ndetse na Canada, hanyuma bikabaha imbaraga zo gushyira kuramya kwabo mu bikorwa.
Ati "Mu by'ukuri ntabwo njye, Willy, ku giti cyanjye ninjiye mu gutegura ibitaramo, ahubwo nk'umuyobozi w'umurimo, ni bimwe mu nkingi duhagazeho zituma dukora umurimo. Mission yanjye ni uku empowering umubiri wa Kristo biciye mu mpano zitandukanye yantije, haba mu bihangano, mu gutegura ibitaramo n'ibiterane, mu kwigisha;
Mu kwandika, mu bikorwa byo guteza imbere abandi, ndetse no mu kazi nkora buri munsi, mparanira ko Yesu ashyirwa hejuru. Ni cyo nifuza kandi nicyo nsaba buri munsi. Canada ndetse n'abandi bose hirya nohino, ndabatumirango muzaze dufatanye kuzamura Izina rya Yesu ubwo tuzaba turi kumwe n'abakozi b'Imana Ben & Chance".
Igitaramo cyabo cyitabiriwe cyane amatike yos arashira
Imyaka 7 irashize kuva Ben na Chance batangiye kuririmbana nk'umugabo n'umugore. Indirimbo batangiriyeho ni "Ririmbira Umwami" yageze hanze mu 2016. Icyo gihe inyaRwanda yabanditseho inkuru ivuga ngo "Couple ya Ben na Chance abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries batangiye kuririmba ku giti cyabo".
Beretswe urukundo rwinshi, babera benshi icyitegererezo mu muziki wa Gospel dore ko nyuma yabo twatangiye kubona andi ma 'couples' menshi yateye ikirenge mu cyabo nka James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Zabron na Deborah, Rene & Tracy n'abandi. Kuri ubu umugabo ushatse umugore uzi kuririmba, bahita baririmbana nka couple.
Ben na Chance bazwi nk'inzu yo kuramya Imana [House of Worship] ni abaririmbyi bakomeye ba Alarm Ministries, bakaba abakristo muri Foursquare Gospel church. Chance yahamije ko kuririmbana nka 'Couple' bazabikomeza na cyane ko biri mu muhamagaro wabo n'iyerekwa bafite ry'uko inzu yabo izakorera Imana.
Chance ufatwa nk'ishyiga ry'inyuma muri Alarm Ministries nayo ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda yose mu Rwanda, yagize ati: "Tuzakomeza kuririmba nka couple, twembi dusengera Foursquare. Vision ni ukubaka ubwami bw'Imana uhereye mu rugo (Njye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka) Joshua 24: 15".
Igitaramo cyabo cya mbere bagikoze kuwa 20 Gicurasi 2018, muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe bamurikaga Album yabo ya mbere bise 'Izina rya Yesu Rirakomeye'. Ni igitaramo Ben na Chance batumiyemo Aline Gahongayire, Bigizi Gentil (Kipenzi), Healing Worship Team na Alarm Ministries.
Abanya-Canada bishimiye cyane gutaramana na Ben na Chance
Ev. Willy Gakunzi yashimiye Ben na Chance n'abitabiriye igitaramo cyabo
Ubu amaso yose ahanzwe i Toronto ahazabera igitaramo cya kabiri cya Ben na Chance