Izi bisi zizahabwa ibigo bisanzwe bikora imirimo yo gutwarana abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali birimo na KBS. Ibi bizaba bisa n'igerageza rizaganisha ku kongera umubare w'izi bisi zikoreshwa muri Kigali.
Umuyobozi Mukuru wa IZI, Alex Wilson yavuze ko 'batewe ishema no gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda yo guteza imbere ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange ku buryo bigera kuri 20%.'
Alex Wilson yavuze ko kugeza ubu basabwe kugeza mu Rwanda bisi zikoresha amashanyarazi zirenga 200 muri uyu mwaka wa 2024.
Umuyobozi wa KBS yagaragaje ko biteze impinduka mu ikoreshwa rya bisi za Izi.
Ati 'Twizeye ko serivisi za Izi zizana impinduka mu bijyanye n'inyungu tubona ndetse zikazaba umusemburo wo kwaguka kw'ibikorwa byacu.'
Mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, IZI yamaze gushyira station y'amashanyarazi izajya ikoreshwa n'izi modoka muri Century Park i Nyarutarama.
IZI Electric ni ikigo gikomoka mu Bwongereza gisanzwe kizobereye mu bijyanye no gukodesha imodoka zikoresha amashanyarazi. Mu Bushinwa gifite ikoranabuhanga rigenzura imodoka 9000 zikoresha amashanyarazi.
Iri koranabuhanga rifasha mu kumenya imikorere ya bateri, aho izi modoka zifite ibibazo n'ibindi.
Biteganyijwe ko mu Rwanda kizubaka ikigo gitanga serivisi zo gusuzuma ubuzima bwa bateri, kuzisana n'ibindi.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n'ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rugenda rushyiraho ingamba na politike zitandukanye.
Bumwe mu buryo buri kwifashishwa ni ukwimakaza ikoreshwa ry'imodoka zikoresha amashanyarazi.
U Rwanda kandi rugeze kure runoza politike yo gutwara abantu n'ibintu mu buryo burengera ibidukikije. Biteganyijwe ko iyi politike izashimangira ubufatanye bw'abikorera n'inzego za Leta mu korohereza ishoramari ryimakaza ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko ibinyabiziga byinjira mu Rwanda buri mwaka byiyongera ku kigero cya 12%, ibyinshi muri ibi bikoresha lisansi na mazutu, ibinyabutabire bigira uruhare runini mu kwanduza ikirere.
Iyi niyo mpamvu muri iyi politike nshya u Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030, 20% by'imodoka zitwara abagenzi (buses) zikoresha amashanyarazi.
Bitewe na gahunda zitandukanye u Rwanda rwagiye rushyiraho, buri mwaka mu gihugu hinjira abashoramari bashya bifuza gushyira amafaranga mu bijyanye no gushyiraho uburyo bw'ubwikorezi no gutwara abantu butangiza ikirere.
Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, BasiGo, Victoria Autofast Rwanda, Ampersand, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride.
Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko gahunda Leta y'u Rwanda yihaye yo gutangira gukoresha imodoka z'amashanyarazi izarusaba nibura gushora agera kuri miliyoni 900$ (Miliyari 900 Frw).