Bugesera FC yatsinze Rayon Sports perezida wa yo ataha umukino utarangiye, abafana banga gukomera amashyi abakinnyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatainzwe na Bugesera FC 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, abafana banga gukomera amashyi abakinnyi.

Rayon Sports yari yakiriye Bugesera FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2024, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024.

Rayon Sports yatangiye umukino ubona ishaka igitego ndetse igenda ibona amahirwe nko ku munota wa 7, Ganijuru Elie yahinduye umupira maze Charles Baale ashyizeho umutwe, umunyezamu Patience awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Aya mahirwe yakurikiwe n'andi yo munota wa 14 kuri kufura yatewe na Muhire Kevin ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 22, Tuyisenge Arsene yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, usanga Charles Baale wakinishije umutwe ariko umunyezamu Niyongira awukuramo.

Bugesera FC wabonaga irushwa, ni yo yaje gufungura amazamu ku munota wa 25, ni igitego cyatsinzwe na Ssentongo Farouk ku mupira wari uhinduwe na Tuyihimbaze Gilbert.

Tuyisenge Arsene ku munota wa 35 yagerageje ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyezamu Niyongira Patience awufata neza.

Ku munota wa nyuma w'igice cya mbere, Muhire Kevin yahannye ikosa yakorewe na Kaneza Augustin, umupira wakuwemo n'umunyezamu usanga Kanamugire Roger maze uwuteresha ivi ku bw'amahirwe make ujya ku ruhande gato rw'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ngendahimana Eric yahaye umwanya Mugisha François Master. Ni nako Ganijuru Elie na Iraguha Hadji baha umwanya Mucyo Junior Didier na Youssef Rharb.

Ku munota wa 53, Serumogo Ali yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu maze Charles Baale ashyiraho umutwe ariko umunyezamu arahagoboka.

Muri iyi minota wabonaga Rayon Sports yashyize igitutu kuri Bugesera FC ishaka igitego ariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye biragorana.

Bugesera FC yaje kubona andi mahirwe akomeye ku munota wa 81 ubwo Cyubahiro Idarusi yahawe yinjira mu rubuga rw'amahina ashatse kuroba Ndiaye ahubwo arawumushota ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

Charles Baale na Tuyisenge Arsene bavuyemo hinjiramo Paul Gomis na Iradukunda Pascal.

Ku munota wa 90, Mvuyekure Emmanuel yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ubwo umukino wari ugeze mu minota y'inyongera perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahise asohoka arigendera.

Ku munota wa 3 muri 7 y'inyongera, Iradukunda Pascal yahaye umupira mwiza Youssef Rharb ariko ateye anyura hejuru y'izamu. Umukino warangiye ari 1-0.

Ubwo umukino wari urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gukomera amashyi abafana nk'ibisanzwe ariko bahita babirukana banga kuyabakomera.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Kabiri w'icyumweru gitaha aho Rayon Sports isabwa kuzawutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Tuyisenge Arsene ni umwe mu bakinnyi batahiriwe n'umukino w'uyu munsi
Charles Baale yagerageje biranga
Umunyezamu wa Bugesera FC yakoze akazi gakomeye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bugesera-fc-yatsinze-rayon-sports-perezida-wa-yo-ataha-umukino-utarangiye-abafana-banga-gukomera-amashyi-abakinnyi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)