Buri wese afite nyina! Ibyihariye ku bana 4 b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muraperi afite abana bane, umukobwa umwe n'abahungu batatu, bose yabyaranye n'abagore batandukanye nabo b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye. Lil Wayne, akora ibishoboka byose akereka abana be urukundo; akabasohokana mu mikino n'ibitaramo bikomeye, akabashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, ndetse n'ibindi.

Mu mwaka ushize, nibwo Lil Wayne yatangaje ko nubwo adafite Se bikaba binagoye gukorera abandi ibintu wowe utigeze ukorerwa, we akora uko ashoboye ngo ashyire abana be imbere y'ibintu byose kandi ashyigikira abagore bose bamubyariye abana kuko ari abantu bakomeye.

1. Â Ã‚ Ã‚  Reginae Carter


Reginae Carter w'imyaka 25 y'amavuko, ni imfura ya Lil Wayne n'uwahoze ari umukunzi we Johnson, bibarutse ku ya 29 Ugushyingo 1998, ubwo uyu muraperi yari afite imyaka 16. Aba bombi bashyingiranywe mu 2004 ariko baza gutandukana nyuma y'imyaka ibiri.


Reginae yize muri kaminuza ya Clark Atlanta nyuma aza kuba umunyamideli, rwiyemezamirimo, ndetse abihuza no gukora kuri televiziyo ndetse no gukina filime. 


Hirya y'izi nshingano zose, uyu mukobwa afite n'inzu y'imyenda ya IFITIN.

2. Â Ã‚ Ã‚  Dwayne Michael Carter III


Ku ya 22 Ukwakira 2008, nibwo Lil Wayne n'umunyamakuru wa Radio, Vivan bakiriye umwana w'umuhungu bakamwita Dwayne. Umuhungu wa mbere w'uyu muraperi yitiriwe amazina ya Se na sekuru, ndetse ahabwa akabyiniriro ka "Lil Tune."

Nyuma yo kuvuka kwa Dwayne, Lil Wayne yabwiye Power House ko yafashije Vivan n'abaganga mu ivuka ry'uyu mwana, ashimangira ko ariwe kintu cyiza cyamubayeho nyuma y'umukobwa we w'imfura.


Bisa nk'aho Dwayne w'imyaka 15 y'amavuko ashobora gutera ikirenge mu cya se, kuko mu 2020 nibwo yagaragaye mu mashusho y'indirimbo "Fl4m3 $" yahuriyemo n'umubyeyi we Lil Wayne.

3. Â Ã‚ Ã‚  Kameron Carter

Umuhungu wa kabiri akaba umwana wa gatatu wa Lil Wayne, yabonye izuba ku wa 9 Nzeri 2009 avukira i Los Angeles. Nyina, umukinnyi wa filime, London yakundanye na Lil Wayne kugeza igihe Kameron avukiye, hanyuma ahita akundana n'undi muraperi, Nipsey Hussle witabye Imana.


Kimwe na mukuru we, Kameron w'imyaka 14 asa nk'aho azakurikira umwuga wa se, kuko yagaragaye kuri 'mixtape' ya se yagiye ahagaragara mu 2020, No Ceilings 3.


Lil Wayne na Kameron bakunze kwitabira imikino ya basketball hamwe, ndetse bafitanye n'amafoto menshi batambuka ku itapi itukura.

4. Â Ã‚ Ã‚  Neal Carter


Umuhungu muto wa Lil Wayne, Neal, yavutse ku ya 30 Ugushyingo 2009, nyuma y'amezi abiri gusa mukuru we Kameron avutse. Nyina wa Neal ni umuhanzikazi uririmba mu njyana ya R&B, Nivea.

Nivea yigeze kuvuga ukuntu gutwitira icyarimwe na London byatumye baba inshuti za hafi, ashimangira ko abagore bose babyariye umuraperi Lil Wayne bishimiranye nta bibazo bagirana.


Muri Werurwe uyu mwaka, nabwo Neal yagiye kuri Instagram aririmbira abamukurikira kuri uru rubuga, agace gato ku ndirimbo ye yise 'No Jumper.'

 Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141594/buri-wese-afite-nyina-ibyihariye-ku-bana-4-ba-lil-wayne-amafoto-141594.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)