Byagizwemo uruhare n'uwayoboraga Rayon Sports... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri nyuma y'uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n'Abayobozi, abakinnyi, abatoza n'abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse bakunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baruhukiye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Kayiranga Jean Baptiste wanakiniye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, abajijwe uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko yahunze anyuze mu Burundi nyuma agakomereza muri Tanzania abifashijwemo n'uwayoboraga Rayon Sports muri icyo gihe.

Yagize ati: "Navuye mu Rwanda mu kwezi kwa 5, ngera i Gitarama, uwari umuyobozi wa Rayon Sports ni we wantwaye. Nawe yari yahunze ariko afite ukuntu abayeho, yari Perezida wa Rayon Sports amenye ko nageze i Gitarama aravuga ati 'mumuzane'.

Byari bikomeye Jenoside yari yatangiye, ndagenda ahantu yabaga yipfuritse ndyama ahongaho nkarya ibyo yaryaga, aza gushaka abantu baduherekeza, tugera i Cyangugu twinjira i Burundi tugezeyo ampa n'itike.

Nari mu bantu mbese yemeraga icyo gihe nk'umukinnyi, yaravuse ati ubwo ariwe uri hafi reka mufashe. Yarambwiye ati 'ni mbaho nawe urabaho'. Tugeze i Burundi aranyambutsa ansiga Tanzania arambwira ati 'rero wirwarize uzi gukina umupira shaka ikipe,ariko ibyo byose ni Imana yamukoresheje". 

Yakomeje avuga ko yabaye muri Tanzania gusa nyuma akaza gusubira mu Burundi atumijweho ngo ajye gukina umupira w'amaguru ndetse bikaza no kurangira asubiye muri Rayon Sports.

Yagize ati: "Nabaye ahongaho Tanzania sinabona ikipe kubera ko nasanze shampiyona irimo hagati. Raoul (umutoza) watozaga muri Inter Stars yamenye ko ndi Tanzania antumaho umuntu amukuye i Burundi, amuha amafaranga barantegera nsubira i Bujumbura. 

Ubwo nasubiye i Bujumbura nari maze muri Tanzania amezi nka 4 ndi kumwe n'uwitwa Risere Tanganyika we yari afite Visa ashaka kujya mu Bubiligi. 

Nsubiye i Burundi rero njya muri Inter Stars nkinayo amezi 3 gusa, noneho nagiyeyo ndwaye gusa mfite amasezerano ariko Rayon Sports iza kunyiba inkura i Burundi ntarangije amasezerano. 

Ubwo Raoul wari wangaruye i Burundi nawe baramunyiba bangarura muri Rayon Sports, dutangirana nyine kubaka umupira. 

Icyo gihe Murangwa yabigizemo uruhare, n'undi mugabo witwa Rudasingwa. Abo rero ni abantu ntapfa kwibagirwa n'umugabo bita Omar wari Perezida wa Rayon Sports. 

Abo ntakwibagirwa ni benshi mu buzima bwanjye, mbura uko mbivuga rimwe na rimwe cyane cyane no mu bihe nk'ibi, mpita ndeba abo twanganaga, abo twakinanaga, abankundaga, abamfashije nabuze muri ibyo bihe nkavuga nti ni ugushima Imana".

Kayiranga Jean Baptiste yakiniye Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma aza kuyisubiramo maze mu 1966 ajya gukinira ikipe ya Avenue Sportif de la Marsa yu Budage mu gihe kingana n'imyaka 2, ariko nyuma na none aza gusubira muri Murera maze muri 2000 ahita ahagarika gukina ruhago burundu.

Nyuma yo guhagarika gukina ruhago, yabaye umutoza wungirije Buuni Safari 'Brésilien' na Raoul Shungu mbere y'uko akora amahugurwa y'ubutoza mu Budage, aho yavuye agaruka muri Rayon Sports yahesheje igikombe cya shampiyona nk'umutoza mukuru mu 2005.

Yatoje kandi AS Kigali, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Mukura VS, Pépinière FC, Amavubi Makuru, U-20, Amavubi y'abagore na Alliance Sports Club yo muri Tanzania.


Kayiranga Jean Baptiste yavuze uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bigizwemo uruhare n'uwayoboraga Rayon Sports 

KAYIRANGA UBWO YAGANIRAGA N'ABANYAMAKURU


VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Tv



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141779/byagizwemo-uruhare-nuwayoboraga-rayon-sports-uko-kayiranga-jean-baptiste-yarokotse-jenosid-141779.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)