Byansabye gukora indirimbo zitanga ubutumwa k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senderi ari mu bahanzi bagize uruhare rukomeye bakoresha inganzo zabo mu rugendo rwo kubohora u Rwanda no kubaka Igihugu. Ibihangano bye byubakiye ku kuvuga u Rwanda, kurinda ibimaze kugerwaho, gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi yumvikanishije ko umusanzu w'umuhanzi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge wigaragaje cyane mu myaka 30 ishize.

Yavuze ko abahanzi bahanze ibihangano byagaruriye ihumure Abanyarwanda, kandi nawe yabigizemo uruhare. Ati "Nkanjye nihereyeho, nakoze indirimbo zagombaga guhumuriza abarokotse Jenoside mu 1994 kuko nabibonye. 

Ndi umuhamya wo guhamya ko abarokotse bari bakeneye amagambo abahumuriza, ndetse bari bababaye cyane birenze uko umuntu utarabonye Jenoside aka kanya iyo amubonye ameze atabyumva."

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yatangiraga gukora indirimbo zijyanye no kwibuka, byamusabye gukora indirimbo zirenze guhumuriza abarokotse 'n'uwakoze Jenoside yamara kuzireba akabona ko yakoze icyaha cya Jenoside, icyaha ndengakamere'.

Senderi yavuze ko indirimbo ze zarenze gufasha abarokotse, ahubwo zifasha n'abakiri bato batabonye Jenoside ndetse n'abari mu mahanga kumenya ububi n'ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Bazibonaga ku mbuga nkoranyambaga no kuri Televiziyo. Zagiye zifasha benshi kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senderi yahumurije abarokotse, ashima ko 'baranzwe n'ubutwari bukomeye'. Ati "Mukomere, kandi mwatwaje gitwari. Mukomere, mukomere. Icyo nababwira ni uko mwerekanye ubudasa, mwerekana ubutwari budasanzwe, burangwa n'imbabazi. burangwa n'ubudasa mwaremwanwe."

 Â 

Yavuze ko intera u Rwanda n'Abanyarwanda bamaze kugeraho ari umusanzu w'abarokotse 'nk'uko Igihugu cyabibasabaga'.

Avuga ko uretse gukora ibihangano nk'ibi bigaruka ku mateka, bifasha urubyiruko, ari na byiza ko abakiri bato bashyira imbaraga mu kumenya amateka y'Igihugu.

Kuri we, asanga urubyiruko rwamenya amateka y'Igihugu cyane binyuze mu kuyigishwa mu itorero. Ati 'Ndasaba urubyiruko kumenya amateka y'u Rwanda neza bajya mu itorero ahigirwa neza uburere mboneragihugu ku buryo hatagira ugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Nzabivuga ibyo u Rwanda rwagezeho', avuga ko abakuru bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiriye kuzibukira.

Ati 'Nsaba abakuru, uwaba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka akayoboka inzira y'Ubumwe bw'Abanyarwanda.' Arakomeza ati 'Tukarinda ibyagezweho muri iyi myaka 30 tukanabyongera.'


Senderi yatangaje ko yakoze indirimbo zitanga ihumure ku barokotse Jenoside, kandi zikabwira n'abakoze Jenoside ko ari icyaha kidasaza


Senderi avuga yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigishwa amateka binyuze mu itorero


Senderi avuga ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, umusanzu w'umuhanzi wigaragaza mu rugendo rw'isanamitima

Ubutumwa bwa Senderi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

KANDA HANOUREBE UBUTUMWA BWA SENDERI MU #KWIBUKA30




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141749/byansabye-gukora-indirimbo-zitanga-ubutumwa-ku-warokotse-nuwakoze-jenoside-imyaka-30-ya-se-141749.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)